Print

Jado Uwihanganye yatangariye bikomeye iterambere ry’igihugu gito cya Singapore anaryifuriza Abanyarwanda

Yanditwe na: Martin Munezero 23 October 2019 Yasuwe: 1768

Hashize amezi atatu arengaho iminsi irindwi gusa Henri Jado ahawe imirimo mishya yo guhagararira u Rwanda muri Singapore nyuma yo kuba muri Minisitere y’ibikorwaremezo nk’umunyamabanga uhoraho ushizwe ubwikorezi, ndetse mbere yaho yabaye umunyamakuru mu bitangazamakuru bya Radio Salus na RadioTV10, yanakoze mu ikompanyi ya NPD COTRACO.

Jado Uwihanganye yabisangije abamukurikira ku rubuga rwe rwa Twitter maze atangarira iterambrer rya Singapore anaryifuriza abanyarwanda bagenzi be“imboni itangaje ituruka mu biro byanjye bishya muri Singapore! biratangaje!! ntabwo wakumva ukuntu bageze kuri ibi mu myaka 50 gusa ishize! nta mutungo kamere, ubuso bw’igihugu bungana n’ubwa Kigali ! ku bw’intumbero ihoraho no gukora cyane u Rwanda ruzabigeraho mureke tubikore”.

Singpore ni igihugu gikize,gito, cy’ikirwa kitagira umutungo kamere kandi gituwe n’abaturage bake ariko gikorera ku mihigo giha akazi abakozi kigendeye ku bwenge uhabwa akazi arusha abo bahatanira akazi, ruswa ikarwanywa ku kigero cyo hejuru gishoboka.


Comments

sezikeye 23 October 2019

Yes Rwanda nayo ishobora kuzaba nka Singapore.It is a matter of time.Ikibazo nuko nta muntu umenya ejo hazaza.Nobody knows the future except God.Icyo tuzi neza nuko Imana yashyizeho umunsi w’imperuka nkuko ibyakozwe 17,umurongo wa 31 havuga.Gusa abantu benshi,harimo n’abatemera bible,bavuga ko imperuka iri hafi,nubwo batazi umwaka.Bible idusaba kwitegura,tugashaka imana,ntiduhere mu gushaka ibyisi gusa.Abashaka imana,bakabifatanya n’akazi gasanzwe,nibo bonyine bazarokoka ku munsi w’imperuka,bakaba muli paradizo nkuko bible ivuga.