Print

Burundi:Hagaragaye umutwe w’inyeshyamba wigambye igitero cyagabwe mu ntara ya Bubanza ukarwana n’ingabo za leta uhishura nicyo ugamije

Yanditwe na: Martin Munezero 23 October 2019 Yasuwe: 3816

kuwa kabiri kuva mu gitondo inyeshyamba bivugwa ko zavuye mu ntara ya Kivu y’Epfo muri DR Congo zateye mu ntara ya Bubanza mu burengerazuba barwana n’ingabo z’igihugu abaturage bamwe barahunga.

Izi nyeshyamba zatangaje ko zitangije ibikorwa byo kurwanira ko hajyaho leta igendera ku mategeko, mu gihe leta ivuga ko "yatatanyije abagizi ba nabi".

Urusaku rw’amasasu rwatangiye kumvikana mu gitondo cyo kuwa kabiri, abaturage bamwe batangaje ko bahise bahunga imirwano hagati y’ingabo n’aba bateye.

Fabien Banciryanino umushingamateka mu Burundi uvuka mu ntara ya Bubanza, yavuganye na BBC dukesha iyi nkuru saa kumi n’igice kw’isaha ya Bubanza ari ku Musenyi muri iyi Ntara, ari gukurikirana ibiri kuba.

Yabwiye BBC ko amakuru yahawe n’abaturage bahungaga imirwano ari uko "aba-rebelles baje bava muri Congo bakazamuka ahitwa mu Gatura bashaka kwinjira mu Kibira bagatangirwa n’abasirikare".

Igice cy’ishyamba ry’Ikibira ku ruhande rw’u Burundi izo nyeshyamba zashakaga kwinjiramo,abaturage bavuga ko zifuza kuhashyira ibirindiro zishobora kujya zivamo zitera mu gihugu.

Bwana Banciryanino agira ati: "Abantu bagize ikibazo mu ntara ya Bubanza ni abanyagihugu bo ku mitumba ibiri yo muri Musigati abo muri Dondi no muri Kayange, niko ababayo bambwiye.

"Abo bari bahunze bajya kuri centre ya Musigati, ariko ubu turi kuvugana bari gusubira aho baje bava bakavuga ko batazi neza ko abasirikare babareka ngo binjire kuko n’ubu aya masaha tuvugana haracyavuga inkoho nk’uko abari i Musigati bari kumbwira".

"Bashaka kwinjira mu kibira"

Bwana Banciryanino avuga ko abasirikare bari kurwana n’abateye bababuza kwinjira mu Kibira.

Ku rubuga rwa Twitter mu ijoro ryo kuwa kabiri umutwe w’inyeshyamba za RED Tabara watangaje ko abarwanyi bawo aribo "Baciye mu ntara ya Bubanza bagahura n’ingabo za Nkurunziza".

Uyu mutwe uvuga ko "iyi ari intangiriro y’ibikorwa byo kurwanira ko hajyaho leta igendera ku mategeko".

Minisiteri y’umutekano mu Burundi nayo yatangaje kuri Twitter muri ayo masaha y’ijoro ko "yatatanyije itsinda ry’abagizi ba nabi bavuye muri DR Congo, 14 bakicwa imbunda 11 zigafatwa".

Mu burasirazuba bwa DR Congo havugwa imitwe itandukanye irwanya leta z’u Burundi, u Rwanda na Uganda.

Mu kwezi gushize, umwe mu bategetsi muri Congo yabwiye BBC ko ibi bihugu byose bifite ubushake bwo kurandura iyi mitwe yitwaje intwaro.


Comments

sezikeye 23 October 2019

War is not the solution to mankind problems.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Nyamara bakitwaza "akarimi keza",ngo baje kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira.Nkuko Zaburi 5 umurongo wa 6 havuga,Imana yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi.Intwaro y’abakristu nyakuri ni Bible.Bayirwanisha bajya mu nzira bakabwiriza abantu gukundana no gushaka Imana,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ariko abakora ibyo itubuza,urugero abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.