Print

Sugira Ernest yasabye imbabazi ubuyobozi bwa APR FC bwamuhagaritse

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 October 2019 Yasuwe: 2569

Akimara gufasha Amavubi kwerekeza mu mikino ya CHAN 2020 atsinze Ethiopia ibitego 2 by’ingenzi cyane mu mikino yombi,Sugira yabwiye abanyamakuru ko yisanga cyane mu ikipe y’igihugu Amavubi kurusha muri APR FC bibabaza abayobozi.

Ubuyobozi bwa APR FC bwamenyesheje abanyamakuru ku munsi w’ejo ko uyu rutahizamu ahagaritswe igihe kitazwi kubera aya magambo yatangaje bishimangirwa n’umutoza wayo Erradi wavuze ko ari gutesha icyubahiro ikipe ye kumusaba gukinisha Sugira kuko ngo ba rutahizamu bose bafite bamurusha.

Mu ibaruwa yo gusaba imbabazi,Sugira yagize ati “

Ku buyobozi bwa APR FC,abatoza,abakinnyi bagenzi banjye n’abafana dukunda b’iyi kipe nziza cyane.

Nasuzumye nsanga natengushye urukundo rwanyu rwamfashije kubona icyerekezo cy’ubuzima bwanjye n’umwuga wanjye.N’ikimwaro cyinshi ndicuza cyane ndetse nkanasaba imbabazi kubera amagambo adakwiriye navugiye mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino w’Amavubi na Ethiopia yatumye ibintu biba bibi.

Ndabizi ko ibyo navuze byababaje ariko sicyo nari ngambiriye kandi ndabasaba imbabazi mbikuye ku mutima.

Ndasenga nsaba ko mwabona agahinda n’umubabaro mfite mwabyumva mukambabarira.”

Sugira Ernest yashyize hanze iyi baruwa kuri uyu wa Gatatu taliki ya 23 Ukwakira 2019.


Ibaruwa Sugira yanditse asaba imbabazi