Print

Wema Sepetu yatangaje ikintu gikomeye ari gusaba Imana muri iyi minsi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 October 2019 Yasuwe: 4102

Wema Sepetu wakundanye igihe kinini na Diamond Platnumz yabwiye Bongo 5 ko gushaka bidahira buri wese ariko we atagifite inyota yo gushaka umugabo ahubwo yifuza kubyara umwana gusa.

Yagize ati “Buri mugore wese akwiriye kurushinga sinabihakana.Kurushinga n’umugisha ariko ntiwavuga ngo nintarushinga nzapfa.Gushaka s’ikibazo ariko ushobora kuba nta mahirwe ubifitemo.Ubu sindasaba Imana ngo impe umugabo ariko nayisabye ko yampa umwana.Birangora kutagira umwana.”

Wema Sepetu wabaye Miss Tanzania 2006,yahishuye mu minsi ishize ko yarwaye uburwayi bwa Polycystic Ovarian Disease (PCOD) butera ubugumb ariko mu minsi ishize aherutse gutangaza ko umuganga we w’Umuhindi yamuvuye ikibazo kigakemuka ndetse ubu ashobora kuzabyara.


Comments

Gashirabake 24 October 2019

None se @hitimana we ko hari umukobwa nzi ufite imyaka 32 nkaba naramuterese ngo dushyingiranwe akanga akambwira ko agihuze akishakira amafaranga ubwo uwo mukobwa we ntari kwitinza gushaka bikazatuma nawe yifuza umwana ntamugabo? Kuko uwo mukobwa ntasambana ntanabandi bakwegana babasore mbona kandi ntabwo yambwiye atyo kugirango anyikize. Nyuma yaho nahise nshaka undi ndambagiza ufite imyaka 25 kandi we yahise yemera. Naribajije nti ari uwa 25 n’uwa 30 ninde wagakwiye kuba yumva neza kurusha undi?


24 October 2019

uri nde wowe uca urubanza?


hitimana 23 October 2019

Nkuko ibinyamakuru bibivuga,uyu mukobwa nawe yariyandaritse cyane.Niba ashaka ko Imana imwumva,nabanze areke ubusambanyi.Nkuko Yohana 9:31 havuga,Imana ntiyumva abanyabyaha banga kwihana.Nubwo abantu basenga ari billions nyinshi,abo Imana yumva ni bake kubera ko Yesu yavuze ko abakristu nyakuri ari bake cyane.Ikindi kibabaje,nuko abakobwa iyo batangiye gusaza bifuza umugabo n’umwana.Ikibabaje nuko bene abo bakobwa nta soko (market) bagira kubera gusaza.
Aho gukoresha Ubuto bwacu mu kwiyandarika,Bible idusaba "gushaka Imana" tukiri bato nkuko Umubwiriza 12:1 havuga.Abibera mu byisi gusa,bible ivuga ko batazabona ubuzima bw’iteka.