Print

Imodoka yaguye mu Kivu yakuwemo ariko Umushinwa wari mu bari bayirimo yaburiwe irengero

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 October 2019 Yasuwe: 8038

Iyi mpanuka ika yarabaye kuri uyu wa Kabiri taliki ya 22 Ukwakira 2019 mu masaha ya saa tatu za mu gitondo,mu mudugudu wa Tagaza, Akagari ka Rubona, Umurenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu.

Polisi yemeje ko iyi modoka yaguye mu kiyaga irimo abantu 11, abantu icyenda(9) bayivuyemo, hakaboneka umurambo umwe w’Umunyarwanda, ariko Umushinwa umwe mu bari muri iyi modoka ntaraboneka.

Nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, iyi modoka yakuwe muri metero 80 mu bujyakuzimu, abayivanyemo bakavuga ko babonyemo n’izindi modoka ebyiri, Daihatsu n’ivatiri, batari bazi ko nazo zaguyemo.

Uyu muhanda uri gukorwa uca hafi y’ikiyaga cya Kivu uva mu mujyi wa Gisenyi werekeza ahitwa kuri ‘Marine’ no kuri ‘Brasserie’ mu murenge wa Nyamyumba.


Comments

27 October 2019

Uwo mushinwa muvuga wabadi mutabonye sinzi ibyanyu ahaaa


gakuba 24 October 2019

Ko bavuga ko harimo izindi modoka kuki zo batazivanyemo!!


gakuba 24 October 2019

Ko bavuga ko harimo izindi modoka kuki zo batazivanyemo!!


Belnard 23 October 2019

mwiriwe, banyamakuru nshuti zacu rwose mujye mwirinda gutangaza amakuru y’ibinyoma mutahagazeho.Impanuka yabaye namushinwa numwe warurimo nkuko mubivuga ikindi ababuriwe irengero ni abanyarwanda babiri ntanumwe wigeze aboneka.ikindi nuko ntayindi modoka irimo nkuko mwabitangaje

Mujye mutangaza ibyo muhagazeho ntimugashyire abanyarwanda murujijo kubera kuvuga ibyo namwe mutazi.

Murakoze