Print

Ikipe Mourinho ashobora kwerekezamo vuba yamaze kumenyekana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 October 2019 Yasuwe: 4831

Ubuyobozi bwa BVB ngo bumaze iminsi buganiriza umushomeri Jose Mourinho kugira ngo ajye kubahesha ibikombe nk’uko yabikoze mu makipe yose yanyuzemo.

Umutoza Jose Mourinho aherutse gutangaza ko akumbuye gutoza ariyo mpamvu ubuyobozi bwa Borussia Dortmund bwatangiye kumwegera mu ibanga ngo abatoze nkuko ibinyamakuru byo mu Budage bibitangaza.

Ikipe ya Borussia Dortmund iri mu makipe akomeye ku isi ku buryo Mourinho atazuyaza kuyerekezamo cyane ko ifite abakinnyi bakomeye nka Jadon Sancho, Marco Reus,Hummels, Paco Alcacer n’abandi.

Mourinho w’imyaka 56 akomeje kwiga Ikidage kugira ngo aka kazi azagakore neza nta nkomyi nkuko Bild ivugisha ukuri cyane yabitangaje.

Mourinho afatwa n’abayobozi ba BVB nk’umutoza wakongera kubahesha UEFA Champions League baheruka mu mwaka wa 1997 batsinze Juventus ibitego 3-1.

Mourinho amaze iminsi aganira n’umuyobozi wa BVB,Hans-Joachim Watzke ariko iki kinyamakuru Bild cyavuze ko narangara aka kazi kazahabwa uwahoze atoza RB Leipzig witwa Ralf Rangnick.