Print

Umufasha wa perezida Nkurunziza yashyize hanze indirimbo n’amashusho yayo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 October 2019 Yasuwe: 2900

Mu bihe byashize, Madamu Denise yagiye agaragara mu ndirimbo zaririmbiwe Imana, bisa nkaho ari ubwa mbere agaragaye mu mashusho y’indirimbo itari iyo muri uwo mujyo.

Muri iyo videwo y’indirimbo ifite iminota ine n’amasegonda 52, itangira igaragaza Madamu Denise yunga abashakanye.

Aha umugore aha ikaze umugabo we mu rugo no ku meza, undi akamwakiriza intonganya no kumukubita avuga ko ari uwo kurya gusa.

Muri iyo videwo bivugwa ko uwo mugabo yukaga inabi umugore we kubera ko atabyara.

Madamu Denise akagaragara mu cyumba cy’uruganiriro ababwira ko kutabyara "ibyo ubimenya wagiye kwa muganga".

Muri iyo ndirimbo - igarararamo n’itsinda ry’ababyinnyi - Madamu Denise agira ati: "Mucyenyezi ico waremewe si ukwitwa umubyeyi gusa kuko ibyo ushoboye birengeye kwitwa umubyeyi".

Ati: "Ubugumba bushobora kuba ku bagabo cyangwa ku bagore".

Akomeza asaba abagabo gushyigikira abagore babo "kuko kurondoka ni ibanga rya babiri...kujya inama mu rugo ni zo nkomezi, kutarondoka ntibibe imvo y’amatati".

Videwo ijya kurangira igaragaza wa mugabo n’umugore batangiye bari mu ntonganya noneho bari ku meza basangira bamwenyura.

Mu bihugu by’u Burundi n’u Rwanda no mu bindi bice bimwe byo ku isi, kutabona urubyaro ahanini bifatwa nk’ikigisebo ku muryango kandi akenshi bikitirirwa umugore. Hari nubwo bivamo gutandukana.


Comments

24 October 2019

Madame Nkurunziza hamwe n’umugabo we bavuga ko ari "abarokore".Gusa ijambo KUROKOKA cyangwa GUKIZWA,tuge turyitondera.Niba umuntu ajya gusenga kandi akaba atanywa inzoga,ntakavuge ngo "narakijijwe".Hari ibyaha bindi ushobora gukora kandi bikomeye bivugwa muli bible.Urugero,Imana ibuza abakristu nyakuri "kutivanga mu byisi" (cyanecyane kujya muli politike).
Isi yose izi ko president Nkurunziza ariwe washyizeho Imbonerakure zamaze abantu zibica mu Burundi. Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi:Kubeshyana,amacakubiri,amacenga,amatiku, ruswa,ubwicanyi,inzangano,kwikubira,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kuyijyamo,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.