Print

Akayabo k’amadolari ikipe yo mu Bushinwa izaha Jules Ulimwengu kamaze kumenyekana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 October 2019 Yasuwe: 4646

Iyi kipe yo mu ntara ya Jilin yishimiye uyu mukinnyi nyuma yo kwitwara neza mu mwaka ushize w’imikino agatsinda ibitego bigera kuri 30 mu mikino 32.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba bwarahisemo kugura amasezerano yari asigaranye muri Rayon Sports angana n’umwaka w’imikino. Barishyura iyi kipe ya Rayon Sports yakiniraga ibihumbi 55 000 by’amadolari.

Jules Ulimwengu wahesheje Rayon Sports igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino ushize,yagonzwe n’ikibazo cyo gutunga indangamuntu mu buryo bunyuranyije n’amategeko bituma adakinira Rayon Sports imikino ya mbere ya shampiyona.


Comments

hitimana 24 October 2019

Muli ariya mafaranga bazamuha yakubakamo inzu nibuze 4 zigezweho.Azaba akize da!!
Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.