Print

Perezida Kagame yashimiye abamwifurije isabukuru nziza y’amavuko barimo Perezida w’Uburusiya by’umwihariko umuryango we

Yanditwe na: Martin Munezero 24 October 2019 Yasuwe: 3305

By’umwihariko yashimiye umuryango we, avuga ko umufasha kubaho mu mutuzo bigatuma akora inshingano ze neza. Yaboneyeho no gushimira perezida w’u Burusiya Vladmir Putin wari wayimwifurije imbonankubone ubwo bari munama.

Ku munsi w’amavuko wa perezida Paul Kagame, ni umunsi abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batekereza bakanashima imiyoborere ye bakanafata umwanya kugira ngo bamwifurize ibyiza banamushimira ku byo amaze kugeza ku gihugu.

Umukuru w’Igihugu ashimirwa byinshi by’umwihariko ubwitange yagaragaje kuva mu buto bwe ubwo yemeraga guhara amashuri ye, agafata inzira yo kujya kubohora igihugu cyari mu maboko y’ubutegetsi bubi bwakigejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yasize abarenga miliyoni bishwe, ikaza guhagarikwa n’ingabo za RPA zari ziyobowe na Paul Kagame.

Nyuma yo guhagarika Jenoside kandi, ashimirwa ko yanayoboye urugamba ruganisha ku nzira y’iterambere, ubumwe n’ubwiyunge aho ubu’abaturage barwo babayeho bafite icyizere cy’ejo hazaza kurusha uko byari bimeze mbere kandi bakaba babayeho mumahoro atari yarigeze arangwa mu Rwanda mu gihe cy’ubutegetsi bwose bwabanje.

Perezida Kagame yizihije iyi sabukuru ari mu Mujyi wa Sochi mu Burusiya aho yitabiriye inama ya mbere yiga ku bufatanye y’umugabane wa Afurika n’u Burusiya aho abantu benshi bamwifurije isabukuru bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Inama irangiye we yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, ashimira bamwe ku giti cyabo, arangije avuga ko n’abo atabonye umwanya wo gushimira byihariye anezezwa n’ubutumwa bamugeneye.

Yagize ati “Mbere y’uko uyu munsi wo ku wa 23 Ukwakira urangira aho ndi i Sochi mu Burusiya, reka mbwire mwese nti mwakoze ku bw’ubutumwa bunyifuriza isabukuru nziza. Mwakoze cyane. Hari abo nasubije ku giti cyabo, ku bo ntabashije kubikora… murabyumva, ndabashimira cyane.”

Perezida Kagame mu butumwa bushimira abamwifurije isabukuru nziza, yanditse by’umwihariko ku bwa Ange Kagame, umukobwa we wamushimiye uburyo aba afite inshingano nyinshi agomba kuzuza ariko ntiyigere aburira umwanya umuryango.

Yagize ati “Uba ufite byinshi imbere yawe, ariko uri umugabo w’umuryango mbere ya byose. Warakoze ku bwo kuduha umwanya. Isabukuru nziza Papa, ndagukunda.”

Perezida Kagame yasubije ubutumwa bwe avuga ku buryo umuryango we umufasha muri byose, ugatuma abaho atuje, yitsa cyane kuri Madamu Jeannette Kagame uwitaho byihariye.

Ati “Amagambo ntabwo ashobora gusobanura ugushima kwanjye kuri wowe, kuri mama wawe (ukora buri kimwe cyose nshimirwa kijyanye n’umuryango) hamwe n’abahungu batatu birumvikana. Mwese mutuma mba mu mutuzo umbashisha gukora neza inshingano zanjye.”

Perezida Kagame yakunze kuvuga ko nubwo aba afite akazi kenshi, atajya aburira umwanya umuryango we, ndetse ko hari igihe yigeze kwiyemeza ko azajya ataha saa mbili z’umugoroba kugira ngo adasanga abana be basinziye ntabashe kubavugisha.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yatanze ku wa 6 Werurwe 2019 muri Afurika y’Epfo, aho yari yitabiriye inama ngarukamwaka y’Umuryango w’Abayobozi bakiri bato izwi nka ‘YPO EDGE’.

Yavuze ko hari ubwo hashiraga icyumweru cyose atarabona umuryango we ariko ko hari igihe kimwe yafashe umwanzuro akiyemeza kujya awubonera umwanya uko bikwiye.

Ati “Umunsi umwe nari ndyamye nka saa kumi n’igice z’urukerera haza umuntu akomanga ku cyumba nari ndyamyemo, nahise ntekereza ko ari abashinzwe umutekano wanjye banzaniye amakuru mabi.”

“Ubwo nakinguraga nasanze ari umuhungu wanjye, avuga ati “Daddy, umaze iminsi uri he?” Ntabwo nafashe umwanya wo gusobanura byinshi, nageze aho amarira atemba ajya imbere aho kujya hanze, narimo ngerageza kumva icyarimo kuba.”

Yakomeje agira ati “Nahise nizeza umuhungu wanjye ko mu gihe cyose nzaba ndi mu murwa mukuru wa Kigali, icyo nzaba ndimo nkora cyose, buri saa mbili z’umugoroba nzajya ndeka ibyo ndimo nkajya kumureba mbere y’uko ajya kuryama, nkabona gusubira mu kazi.”

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye iyi nama kumenya guhuza ibyo bakora, umuryango n’inshuti, birinda ko hagira kimwe kiruta ikindi.

Perezida Kagame yashakanye na Madamu Jeannette Kagame mu 1989, ubu bafitanye abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe kuri ubu uheruka kurushinga. Imfura yabo ni Ivan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, akurikirwa na Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.