Print

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yamaganye ihamagazwa ritemewe ry’umuturage wasabwe kwitaba yitwaje ibyangombwa 6 birimo n’icy’ubwiherero

Yanditwe na: Martin Munezero 24 October 2019 Yasuwe: 3622

MINALOC yamaganye iri hamagarwa nyuma y’uko kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Ukwakira 2019, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamagana mu Murenge wa Ruhango yoherereje umuturage witwa Ndayambaje Shinani ibaruwa imuhamagaza kwitaba ku biro by’Akagari yitwaje ibyangombwa bitandatu.

Iyo baruwa igaragaza ko Ndayambaje agomba kwitaba tariki ya 24 Ukwakira 2019 yitwaje ikarita y’ubwisungane mu kwivuza, icyemezo cy’irondo, icyemezo cy’ubwiherero bwuzuye, icyemezo cy’uko afite akarima k’igikoni, n’icyemezo cy’uko adacuruza cyangwa adakora ibinyobwa bitemewe.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) yahise yamagana ihamagazwa rikozwe kuri ubwo buryo kuko bugira ingaruka mbi ku muturage wari ukeneye serivisi runaka.

MINALOC yagize iti, “Ibyemezo nk’ibi ntibyemewe, nta n’aho biteganywa mu mategeko cyangwa inyandiko ngenderwaho mu gutanga serivisi mu nzego z’ibanze kuko bibangamira, bikanadindiza umuturage ukeneye serivisi”.

MINALOC yasabye Intara y’Amajyepfo n’Akarere ka Ruhango guhita bakurikirana iby’iki kibazo kandi hagafatwa umwanzuro ukwiye.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko bitari bisanzwe mu Karere ka Ruhango ko umuyobozi yiyandikira inyandiko imenyesha abaturage gahunda zitandukanye akayohereza atagishije inama.

Agira ati, “Iyo abanza kugisha inama inzego zimukuriye ntaba yaguye muri ririya kosa, kuko ntabwo byemewe ko umuturage ahabwa serivisi cyangwa ahamagazwa ku Kagari abanje kwerekana biriya byose”.

Yakomeje Avuga koimpamvu uyu muyobozi yanditse iyi baruwa bishobora kuba byakomotse ku zindi mpamvu ze bwite yari ashakakugeraho.