Print

Umuraperi Riderman yahishuye icyamukuye mu Ishuli

Yanditwe na: Martin Munezero 24 October 2019 Yasuwe: 2296

Riderman yigaga muri Kaminuza yigenga ya Kigali ULK, aho yigaga mu mwaka wa kabiri, mu bijyanye n’ubukerarugendo ndetse no kumenyekanisha ibikorwa.

Ubwo yari mu kiganiro DUNDA kuri KT Radio, Riderman yabajijwe niba yarasoje amashuri ye, ndetse n’uko ahuza umuziki we n’ibyo yize.

Riderman yasubije ati: “Ntabwo narangije kwiga kaminuza nk’uko bamwe babizi, nabiretse ngeze mu mwaka wa kabiri kugira ngo mpe umwanya uhagije impano yanjye y’umuziki, kuko nasanze umuziki ari ko kazi kanjye ka buri munsi.”

Yongeyeho ko yigaga ibirebana n’ubukerarugendo no kumenyekanisha ibikorwa, kandi ko abishyira mu bikorwa, ngo kuko no kuba ari kuri radiyo avuga, yazanywe no kumenyekanisha ibikorwa bye.

Riderman, ni umwe mu bahanzi binjiza amafaranga menshi mu Rwanda babikesheje umuziki, aho agenda agirana amasezerano yo kwamamaza ibigo bikomeye nka MTN, akaba anateganya gusohora album nshya mu kwezi kwa 12/2019.

Mu mwaka wa, yatwaye igihembo cy’umuhanzi wahize abandi mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, ndetse yagiye ahamagarwa mu bitaramo byinshi, kuko aba akunzwe n’abanyarwanda benshi.

Riderman, yarakunzwe cyane mu ndirimbo ze nka Kadage, Ziramoka, Inyuguti ya R, yagiye anafatanya n’abahanzi benshi mu ndirimbo , barimo nka Urban Boys, Bruce Melody, …

Zimwe mu ndirimbo ze nshya ziri hanze, harimo iyitwa Turn Up, yakoranye n’uwari umukunzi we Asina Erra, batigeze bacana uwaka kuva batandukana. Hari n’indirimbo Nta mvura Idahita yakoze wenyine, ishishikariza abantu gukora badacika intege.