Print

Idubu ryatuye hasi shebuja waryigishaga gusunika ingorofani mu myiyereko [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 October 2019 Yasuwe: 4473

Iyi nyamaswa yari yazanwe mu myiyerekano na shebuja muri stade yakoze byinshi bitandukanye mu rwego rwo gushimisha abana n’abantu bakuru bari baje kuyireba ku bwinshi ariko yaje guhubukana uyu mutoza wayo imukubita hasi ishaka kumwica ariko abashinzwe umutekano bahise batabara bayikubitisha amashanyarazi iratuza.

Umufana umwe niwe wafashe aya mashusho ubwo umutoza w’iyi nyamaswa y’umukara yayisabaga gusunika ingorofani n’amaguru yayo y’imbere iramusimbukira,bitera benshi ubwoba.

Abana bari bicaye hafi y’aho iyi dubu yiyerekaniraga cyane ko hatari uruzitiro,bahiye ubwoba niko guhita biruka berekeza ku muryango usohoka.

Uyu mutoza w’iyi nyamaswa biravugwa ko nyuma yo gukubitwa hasi nayo yahise avunika ariko nta makuru menshi yatanzwe kuri iri sanganya.

Umugore witwa Galina Gurieva w’imyaka 27 wafashe aya mashusho yakwirakwiriye hose yagize ati “Amavi yanjye yatitiraga cyane.Nari mfite ubwoba bwinshi kuko nta ruzitiro rwo kubuza iyi nyamaswa gusohoka rwari ruhari ngo rufashe abafana kwizera umutekano.”

Iri dubu ryakomeje gutera amahane ubwo ryari rimaze gutura hasi shebuja gusa nyuma yo kurikubita amashanyarazi ryabanje kugendagenda gake muri stade kuko abantu benshi bari bahunze ribona gutuza.

Ikinyamakuru The Mirror dukesha iyi nkuru nticyatangaje igihe ibi byabereye gusa cyavuze ko abashinzwe umutekano batangiye gukora iperereza kuri aba bantu bateguye iyi myiyereko kuko ngo itacyemewe mu Burusiya.