Print

Indege za Boeing 737 Max zigiye kongera kuguruka nyuma y’uko zimwe muri zo zishe abantu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 October 2019 Yasuwe: 723

Tariki 29 /10/2018 indege ya 737 Max ya kompanyi ya Lion Air yo muri Indonesia yarahanutse, abantu 189 bari bayirimo bose ntawarokotse, iyi ndege yari imaze amezi abiri iguzwe muri Boeing.

Tariki 10/03/2019 indi ndege ya 737 Max ya Ethiopian Airlines yari ivuye Addis Ababa ijya i Nairobi yarahanutse abari bayirimo 157 bose ntawarokotse, iyi nayo yari imaze amezi atatu iguzwe.

Kuva tariki 13/03/2019 urwego rushinzwe iby’indege rwa Amerika (FAA) rwahise ruhagarika indege z’ubu bwoko kongera kuguruka kugira ngo hakemurwe ikibazo cya tekiniki bivugwa ko zifite.

Mu bahitanywe n’impanuka ya Ethiopian harimo Jackon Musoni, Umunyarwanda wari umukozi wa UNHCR wari kumwe kandi na bagenzi be bakorana Nadia Ali na Jessica Hyba nabo bapfuye.

Musoni yari afite imyaka 31, kuva mu 2014 yakoraga muri UNHCR, yapfuye avuye mu kazi aho yakoreraga i Darfur muri Sudan nk’uko byatangajwe na UNHCR.

Yasize abana batatu b’imyaka umunani, itanu n’ine.

Imiryango yabuze abayo mu mpanuka ya Ethiopian muri iyi minsi nibwo iri gushyikirizwa ibisigazwa byabonetse by’ababo nyuma y’ibizamini bya DNA (Deoxyribonucleic Acid), bamwe bo ntibarababona.

Ejo ku wa gatatu, Boeing yatangaje ko amezi atatu ashize kugera mu kwa cyenda inyungu iva mu gucuruza indege zayo yagabanutseho 41% kubera guhagarikwa kugurisha indege za 737 Max.

Kompanyi zinyuranye zatewe igihombo no kuba indege bari bafite za 737 Max zarahagaritswe kuguruka.

Boeing yatangaje ko yakemuye ikibazo cya ’software’ izi ndege zari zifite, ko yizeye ko ababishinzwe bagiye "kwemerera 737 Max zikongera kuguruka mu ntangiriro z’igihembwe cya kane cya 2019".

Igihembwe cya kane cy’uyu mwaka cyatangiranye n’ukwezi kwa 10 turimo.

Ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bagaragaje ko bagifite impungenge z’izi ndege zigiye gusubira mu kirere, mu gihe imiryango yabuze abayo agahinda kakiri kose kuko aribwo ikibona abayo.

Brian Kabanda, umuvandimwe wa Jackson Musoni, yabwiye BBC ko ku wa gatanu ushize aribwo bakiriye ku kibuga cy’indege ibyabonetse ku mubiri wa Musoni. Bamushyingura ku wa gatandatu.

Kabanda avuga ko hari abahanga bakoze ibizamini bya DNA, bafashe ibipimo (sample) ku mubyeyi wa Musoni bakagereranya n’ibyo babonye mu bishwe n’indege, bakaboherereza ibyo babonye bihura.

Ati: "Twararuhutse kuko iyo umuntu wawe aguye mu gasozi usigara uhangayitse ariko iyo umushyinguye hari akantu kaza ku mutima ukumva uruhutsemo, nubwo agahinda katapfa gushira".

Boeing iri gukurikiranwa n’imiryango yabuze abayo kugira ngo ihabwe impozamarira ku bayo bapfuye, ni imanza zishobora kuzafata igihe kirekire.

Bwana Kabanda avuga ko nabo nk’umuryango wa Musoni bafite abanyamategeko babo bari kubikurikirana.

Ati: "Ni ibintu bitwara igihe kirekire, hari igihe bishobora no gutwara imyaka myinshi".

Boeing ejo yatangaje ko izi ndege zayo za 737 Max nizisubira kuguruka izagenda "yongera umubare w’izo yakoraga zikava kuri 32 ku kwezi zikagera kuri 57 mu 2020".