Print

Nicki Minaj yakoze ubukwe mu ibanga

Yanditwe na: Martin Munezero 24 October 2019 Yasuwe: 4824

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakwirakwijwe amakuru ko Nicki Minaj w’imyaka 36 y’amavuko yakoze ubukwe mu ibanga n’umuraperi Kenneth Petty w’imyaka 41 y’amavuko bamaze igihe kingana n’umwaka bakundana.

Ibi byemejwe n’amashusho Nicki Minaj yashyize ku mbuga nkoranyambaga aho hari ayagaragaye arimo kunywera mu gikombe cyandetseho ko ari umugore ‘Queen’ mu gihe hari harikindi cyanditseho ko ari umugore ,ibi ni bimwe mu bimenyetso byerekanaga ko ashobora kuba yakoze ubukwe.

Ibi byemezwa neza nanone na Tatou Petty yishyirishijeho yanditseho izina rya Nicki Minaj ariryo Onika bigaragaza ko ashobora kuba yarihebeye uyu muraperikazi dore ko mu minsi yashize Nicki Minaj yifashishije umugabo we mu ndirimbo yitwa Megatron.

Amakuru yuko aba bombi bakoze ubukwe bakabigira ibanga tuzagenda tuyakurikirana neza mu nkuru zacu gusa ikiri kuvugwa nuko aba bombi bashobora kuba babikoze bwiru bukomeye.