Print

FERWAFA yahaye umugisha ubusabe Rayon Sports yayigejejeho

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 October 2019 Yasuwe: 4917

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwagaragarije impungenge FERWAFA ko bashobora kuzajya babura abafana kubera ko imikino yabo yose yo mu gice kibanza cya shampiyona yapanzwe mu minsi y’imibyizi saa cyenda zuzuye.

FERWAFA yahuje Rayon Sports n’amakipe izakira, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, yemera kuzakina saa 18:00’.

Amakipe Rayon Sports izakira arimo Etincelles bazakina tariki ya 29 Ukwakira 2019, Marines bazakina tariki ya 6 Ugushyingo, AS Muhanga bazakina tariki ya 28 Ugushyingo na Police FC bazakina tariki ya 4 Ukuboza 2019.

Rayon Sports ifite abafana benshi,ikunze kubabura iyo yakinnye mu masaha y’akazi gusa FERWAFA yumvise ubusabe bwayo ishyira imikino yayo mu masaha ya nimugoroba.