Print

Abantu 39 basanzwe mu ikamyo mu Bwongereza bapfuye n Abashinwa b’abimukira

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 October 2019 Yasuwe: 2226

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo polisi y’ubwongereza yahamagawe n’abatwara Ambulance ko mu gace ka Waterglade Industrial Park habonetse ikamyo yuzuyemo imirambo muri kontineri.

Polisi yahise afata umushoferi wari utwaye iyo kamyo witwa Mo Robinson w’imyaka 25 ukekwaho kwica abo bantu,imuhata ibibazo mu gihe kingana n’amasaha 24.

Abahanga bavuze ko aba bashinwa b’abimukira bashobora kuba bishwe no kubura Oxygen cyangwa se ubukonje.Iyo kamyo yageze i Purfleet ku ruzi Thames ivuye Zeebrugge mu Bubirigi.

Ubu ni bumwe mu bwicanyi buteye ubwoba ngo bwakozwe ariyo mpamvu abayobozi barimo minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yavuze ko byamubabaje ndetse yihanganisha imiryango y’abishwe.

Polisi yo mu gace ka Essex yatangaje ko itahise yimura imirambo ngo ikurwe muri iyi kamyo ariko ngo birakorwa muri uyu mugoroba ijyanwe mu bitaro byo hafi.

S’ubwa mbere imirambo myinshi y’abashinwa ibonetse mu Bwongereza kuko mu mwaka wa 2000 nabwo abandi bashinwa 58 bagaragaye barishwe bahejejwe umwuka mu gace ka Dover mu Bwongereza.


Mo Robinson wafashwe atwaye ikamyo yarimo imirambo 39 y’Abashinwa