Print

Umugabo yakubise umugore we mu buryo buteye agahinda amuziza ko atamuhaza mu gitanda

Yanditwe na: Martin Munezero 25 October 2019 Yasuwe: 5568

Umugore w’imyaka 18 y’amavuko witwa Ruth Imanishimwe yakomerekejwe bikomeye ku rutugu bimuviramo gucibwa akaboko nk’uko raporo za muganga na polisi zivuga. Bikaba bivugwa ko umugabo we yakoresheje umupanga mu kumutema ashaka kumuca akaboko. Bivugwa kandi ko uyu mugabo yatemye umugore we amushinja uburaya. Amaze kumutema yahise aburirwa irengero kuri ubu arimo guhigwa na polisi n’ubuyobozi bw’ibanze.

“Ubwo ninubiraga kwicishwa inzara mu buriri, yansezeranyije ko azafata imiti imwe gakondo izamufasha gusubirana imbaraga ze, ariko ntacyo byatanze.” Ibi ni ibyatangajwe na Imanishimwe avugana n’ikinyamakuru cyo muri Uganda dukesha iyi nkuru.

Yakomeje asobanura ko yabonye iki kibazo cyo mu buriri gikomeje akiyemeza gutandukana na we agatangira kuba kwa mukuru we mu giturage cya Kafene. Aha ngo niho umugabo yamusanze aramutema.

Steven Mugisa, umuyobozi w’iki giturage, yavuze ko hari hashize icyumweru yakiriye ikirego cy’uyu mugore ashinja umugabo we kutubahiriza inshingano ze zo mu buriri, ariko yateganyaga guhura n’umuryango bakabiganira.

Uyu muyobozi avuga ko yamubwiye ko azashaka akanya akavugana n’umugabo we, ariko mbere yo kugira icyo akora umugore yirukankira kwa mukuru we ntibyashimisha umugabo birangira amutemye .

Kuri ubu uyu mugabo arashinjwa icyaha cyo kugerageza kwica umuntu nk’uko byemezwa na Gideon Bagoya, ukuriye station ya polisi ya Burora. Bagoya avuga ko umugore yakomerekejwe cyane ku kaboko ndetse no ku munwa. Justine Kyakuha, umuganga wok u Bitaro bya Kagadi, avuga ko uwatemwe yoherejwe ku Bitaro by’Icyitegererezo bya Hoima kubera kubura amaraso n’ibindi bikoresho.


Comments

hitimana 25 October 2019

"INZARA yo mu buriri" isenya ingo nyinshi ku isi.Ahanini biterwa nuko abagabo binjira abandi bagore cyangwa abakobwa.Ariko nkuko dusoma muli Imigani 5:15-20,Imana isaba abashakanye "kubikora".
Ndetse muli 1 Abakorinto 7:5 haravuga ngo "ntimukimane".Imana yaturemye itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tubana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.It is a lack of wisdom.