Print

Meddy yarangije igihano cye arafungurwa atanga n’amande

Yanditwe na: Martin Munezero 25 October 2019 Yasuwe: 2249

Uyu muhanzi w’icyamamare mu Rwanda no mu mahanga yatawe muri yombi ku wa 21 Ukwakira ahagana saa munani z’ijoro atwaye imodoka yanyoye inzoga.

Abanyamakuru bari kuri sitasiyo ya Polisi Remera aho uyu muhanzi yari afungiye bavuga ko bitari byoroshye gufata amashusho uyu muhanzi asohoka aho yari afungiye.

Meddy yafunguwe ahagana saa yine n’iminota 35′, yahise yinjra mu modoka y’umukara yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser, yari yegerejwe umuryango w’aho yari afungiye ku buryo nta muntu wari gupfa kumubona.

Amategeko ateganya ko umuntu wese ufashwe atwaye imodoka yanyoye ibisindisha, afungwa iminsi itanu, akanatanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi 150 Frw.

Mu ntangiriro za Nzeri 2019 yitabiriye igitaramo cyiswe Kwita Izina Concert yahuriyemo na Ne-Yo. Tariki 9 Ukwakira yari umwe mu bataramiye muri Youth Connekt Concert hamwe na Patoranking.


Comments

natacha 25 October 2019

Imana ishimwe kuba yagarutse ngewe ndamwikundira