Print

Umugabo yafunzwe azira gushimisha mu buryo bukabije umugore we mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina

Yanditwe na: Martin Munezero 25 October 2019 Yasuwe: 8468

The Mirror ivuga ko Romeo yahawe igihano cyo gufungwa amezi atandatu nyuma y’uko abaturanyi be 12 bagejeje ibirego kuri Polisi kubera ko umugore we asakuza cyane mu ijoro ijoro bari gukora imibonano mpuzabitsina.

Uyu mugabo w’imyaka 42 yabwiye umucamanza ko yahawe igihano kubera gushimisha bikabije umugore we, ko ‘azi kuryoshya imibonano mpuzabitsina’.

Abaturanyi bavuga ko Romeo yabateye ubwoba kubera uburyo akoramo imibonano mpuzabitsina n’umugore we kandi ngo abatuye mu gace ka Vigodarzere muri Padua birababangamira kuko urusaku rumara isaha yose.

Romeo Artemio Lori atangaza ko azajuririra igihano yahawe nyuma y’aho umucamanza avuze ko ibirego by’abaturanyi bifite ishingiro.