Print

Abagore 3 bateraniye umukobwa baramukubita ku buryo bukomeye bamuziza ko asambana n’umugabo w’umwe muri bo

Yanditwe na: Martin Munezero 25 October 2019 Yasuwe: 6940

Umukobwa w’umunyeshuri w’imyaka 20 witwa Dolly Maila yafatiwe hanze y’ikigo n’abagore batatu bamuziza ko abasenyera urugo ari naho bamukubitiye. Uyu mukobwa atangariza ikinyamakuru sowetan, uyu mukobwa wakubiswe agakomeretswa igice cyo hejuru ndetse no ku matako ye yavuzeko iri sanganya yahuye naryo ryabaye kuwa 17 mu kwezi kwa cumi.

Maila yavuzeko yafashwe n’abagore batatu bamukurura imisatsi ariko nako bamukubita inkoni nyinshi mu mugongo, mu mutwe ndetse no ku maguru ye.  Maila wahakanye izina yahawe ku mbuga nkoranyambaga nababonye Ayo mashusho aho yari yiswe umukobwa usenya ingo z’abandi ,ibi byose yabihakanaga avuga ko we yari avuye mu kigo agiye hanze kugura ikintu mu nzu y’ubucuruzi bw’ibyo kurya ihereye hafi y’ikigo cyabo ari nacyo gihe yahuraga naba bagore batatu bagatangira kumukubita.

"Ni ukuri rwose ntago nsenya ingo z’abandi, natandukanye n’umugabo wabandi banshinjaga ko nkunda na we nyuma yuko menye ko afite undi mugore. Urukundo rwacu rwarangiye mu kwezi gushize nyuma yo kwakira ubutumwa bugufi kuri telefone yanjye buturutse ku muntu ntigeze menya ambwira guhagarika gukundana nuwo mushoferi kubera ko yubatse urugo ngo ntinamureka bazamerera nabi."

Yakomeje agira ati: "Mbere yuko bambwira ikibazo bamfiteho ,abo bagore bose bahise batangira kunkubita bansaba ko najyendera kure umugabo w’incuti yabo" Nubwo aya mashusho yabonywe n’abantu benshi , Maila igihe yajyanaga ikirego cye kuri Police, yabwiwe na polisi ko nta bimenyetso bihagize afite byatuma abagore bamukubise bakamusigira ibikomere ku mubiri cyane ku ijosi ndetse no ku matako ye batabwa muri yombi. 

Maila yagize ati:"ntago nigeze nishimira uburyo polisi yafashe ikirego cyanjye kuri uwo munsi ,ikindi umupolisi w’umugore nahasanze yarambwiye ngo iyo aza kuba ari umugabo wanjye uri gutereta nari kuzakwica. Yambwiye ko nari nkwiriye kwicwa kubera ko ndimo gusenya ingo z’abandi." Nkuko bigaragara mu mashusho , umugore wuwo mugabo w’umushoferi yakubitaga Maila mu maso anavuga amagambo ngo " urabizi ko ndi umugore ufite umugabo none urashaka kunsenyera urugo. Nakwiyamye kenshi ariko wanze kunyumva"

Undi mugore mu bamukubitaga we yumvikanye avuga ngo "Kubita uwo mukobwa ncuti yanjye". Umugore wuwo mugabo w’umushoferi yakomeje gukubita uwo munyeshuri avuga ngo " nkawe wowe wavutse muri 2001 ntago byumvikana ukuntu ushaka gukundana n’umugabo ufite imyaka 40. Uri umusazi, sinshobora kureka umugabo wanjye kubera wowe." Uyu mukobwa Maila mu mashusho yagaragaye nubundi akubitwa mu mugongo inkoni nyinshi n’undi mugore wari wambaye imyenda itukura.