Print

Uganda:Umucungagereza w’umukobwa yatewe n’umugabo amwambura imbunda yo mu bwoko bwa Ak47 yakoreshaga akazi

Yanditwe na: Martin Munezero 25 October 2019 Yasuwe: 2936

Police ikomeza ivuga ko yababajwe cyane nuko batabashije kugaruza iyo mbunda yibwe yo mu bwoko bwa AK-47. Icyakora bakomeje bavuga ko amaperereza y’ibanze yagaragaje ko uyu mucungagereza yari yibereye kuri whatsapp mbere yuko baza kumwambura imbunda yakoreshaga akazi.

Ababonye uko byagenze bavuze ko umugabo utaramenyekanye yaje yitwaje umuheto agakubita inshyi ebyiri uwo mucungagereza agahita afata imbunda ndetse akisubirira mu ishyamba ryari hafi aho. Police ikomeza ivuga ko bafite ikibazo gikomeye cy’umubare muto w’abacungagereza maze bigakubitiraho ko n’abahari kenshi baba bigiriye gukorera amafaranga mu duce twegeranye n’iyo gereza.

Aba bavuga ko kenshi abacungagereza bajyana imfungwa guhingira abakire maze umucungagereza wabajyanye akishyurwa amashilingi ibihumbi 20000. Ibyo rero bituma kuri gereza usanga nta bashinzwe umutekano bahasigaye. Abantu benshi bagira inama leta ko ikwiye kohereza abasirikare kuriyo gereza bakaba aribo baharindira umutekano kubera ko abacungagereza ntabo nta mutekano baba bafite uhagije.

Uyu mukobwa wibwe iyi mbunda akaba yahise atabwa muri yombi kugira ngo akomeze gukorerwaho iperereza. Abaturage bo bahahamutse ahanini bitewe nuko bafite ubwoba uwibye iyo mbunda igihe icyaricyo cyose ashobora kuyikoresha atwara ubuzima bwabo cyangwa abakorera ibikorwa byo kubatera ubwoba.