Print

Young Grace yashyize hanze ifoto y’umwana yabyaranye na Pique avuga n’ishema aterwa no kuba yaramubyaye none akaba yujuje amezi abiri

Yanditwe na: Martin Munezero 25 October 2019 Yasuwe: 4312

Young Grace kuva yatwita uyu mwana, yakunze kugaragariza abakunzi be ko yishimiye cyane impano yahawe n’Imana yo kuba yakwibaruka imfura ye mu gihe hari abataragize amahirwe yo kubona urubyaro.

Nk’uko yabigaragagaje ku ifoto yashyize kuri Instagram, Young Grace ateruye umwana we umaze amezi abiri avutse, yanditseho amagambo agaragaza ko akomeje kwishimira iyi mpano yahawe n’Imana agereranya na malayika.

Yagize ati“Amezi abiri arashize, komeza ukure neza malayika wanjye Diamante Amata”.

Kubera urukumbuzi n’urukundo rwinshi Young Grace yari afitiye uyu mwana we ataravuka byatumye ku italiki ya 8 Nyakanga 2019 amuhimbiye indirimbo yamwitiriye ‘Diamante’.

Muri iyo ndirimbo, Young Grace yagaragaza ko umwana we yabaye uwa mbere watumye yishimira kubaho kandi ko ubwo azamubyara azamukunda nk’akarabo mu butayu, yavugaga ko atazi niba ari umuhungu cyangwa umukobwa gusa agahamya ko icyo azi neza ari uko ari umumararungu.

Young Grace yibarutse uyu mwana ku wa 24 Kanama 2019 mu bitaro bya Gisenyi biri iwabo mu Karere ka Rubavu.

Kuva uyu mwana yabona izuba, nyina umubyara Young Grace yakomeje kwerekana ko ari impano ikomeye yakiriye mu muryango we.

Amata Diamante ukomeje kugaragarizwa urukundo n’umubyeyi we, avuka kuri Se Rwabuhihi Hubert [Piqué] ubu wamaze gutandukana na Young grace n’ubwo yari yaramwambitse impeta nk’abitegura kuzabana.


Comments

Emmanuel 25 October 2019

Ni mwonkwe! Gusa n’ubwo ari byiza kugira urubyaro, birushaho kuba byiza iyo asanze se na nyina babanye amahoro. Young Grâce komera ushikame urere Malaika aliko ubutaha bizanyure mumucyo umwana utaha azabasangane na se