Print

Nyagatare: Abagore babiri barashwe n’abasirikare bari kugerageza kwambutsa magendu ku mupaka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 October 2019 Yasuwe: 4193

Nkuko makuru atugeraho abitangaza,aba bagore bivugwa ko barashwe n’Abasilikare bari kuri “Patrouille”,ubwo babahagaritse bikoreye inzoga zitemewe mu Rwanda bivugwa ko bari bakuye muri Uganda, aho guhagarara babatera amabuye.

Nyuma yo kuraswa aba bagore basanganwe inzoga zitemewe mu Rwanda, zirimo kanyanga n’izitwa African jin zari mu makarito atandatu.

Imirambo y aba bagore yagejejwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Nyagatare nyuma yo kuraswa nijoro.