Print

Kenya:Umugabo yabyutse arebye asanga nta gitsina afite

Yanditwe na: Martin Munezero 26 October 2019 Yasuwe: 4839

Kuri uyu wa gatanu mu gace kitwa Muranga ho muri Kenya haravugwa inkuru y’umugabo ufite imyaka 51 y’amavuko utatangajwe amazina ye wabyutse agasanga ntagitsina afite.

Inkuru dukesha ikinyamakuru kitwa Ghettoradio cyavuze ko uyu mugabo ubwo ysangiraga n’bagenzi be inzoga yitwa Spree ngo yaje gusinda mu gitondo abyutse asanga nta gitsina afite, yaviriranye cyane kubera ko yasanze abo basangiraga bagikase.

Ngo yahise agira ihahamuka niko guhamagara Police ngo imutabare ajyanwe kwa muganga gusa ngo kubw’amahirwe macye yagejejwe kwa muganga ahita ashiramo umwuka.

Abantu bataramenyekanye basangiye nawe bahise baburirwa irengero aho inzego z’umutekano zigikora iperereza ku kintu cyatumye aba bantu bahemukira mugenzi wabo kano kageni.