Print

Nyarugenge: Umuryango w’abantu 5 wagwiriwe n’inzu umugabo ahasiga ubuzima

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 October 2019 Yasuwe: 5512

Umuyobozi w’Akagari ka Mwendo, Israel Ndamage yabwiye Bwiza.com dukesha iyi nkuru ko iyi nzu yagwiriye umuryango yari ishaje ariko ko byatijwe umurindi n’imvura yaguye mu ijoro ryakeye.

Ati “ Urebye ni impanuka yatewe n’imvura gusa n’inzu yari ishaje. Abana batatu n’umugore bavuyemo ari bazima ariko umugabo we yahise apfa. Uyu muryango tugiye kuwukorera ubuvugizi kugira ngo ube wakubakirwa.”

Ndamage yasabye abaturage kwimuka bakava ahantu hashobora kwibasirwa n’ibiza kugira ngo bakure ubuzima bwabo mu kaga muri ibi bihe birimo imvura nyinshi.

Ubu umuryango wa Iyakaremye ucumbikiwe mu baturanyi mu gihe hagitegerejwe ubuvugizi ngo abasigaye bubakirwe.