Print

Rusizi: Abagabo 4 bakekwaho guhungabanya umutekano beretswe abaturage

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 October 2019 Yasuwe: 6769

Nkuko tubikesha RBA, aba bagabo bose uko ari 4 bemereye imbere y’abaturage kugira uruhare mu bikorwa byo guhungabanya umutekano ndetse bakaba bavuga ko bari barinjiye mu mitwe irwanya ubuyobozi bw’u Rwanda irimo FLN na MLCD.

Bavuga ko binjijwe na bamwe mu bakorera iyi mitwe babarizwa i Bukavu ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo aho ngo bizezwaga kuvanwa mu bukene.

Bavuga ko bari barijejwe kujya bahabwa amafaranga ku gikorwa gihungabanya umutekano bakoze bahereye ku cyo gutera gerenade mu Mujyi wa Rusizi mu minsi mike ishize.

Aba bagabo bakaba banafatanwe imbunda n’amasasu.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse yashimiye abaturage ku ruhare bagira mu kwicungira umutekano banagaragaza abo bose bashaka kubavutsa umutekano wabo.

Ku wa 19 Ukwakira mu masaha ya saa moya n’igice z’umugoroba,nibwo aba bagizi ba nabi bateye grenade mu mujyi wa Kamembe imbere y’akabari kari kuzuyemo abantu bari bamaze kureba umupira w’Amavubi na Ethiopia, ikomeretsa byoroheje abantu 4 bahita bajyanwa mu bitaro.


Comments

mahame 28 October 2019

Kwica umuntu waremwe mu ishusho y’imana,ni nko kwica imana ubwayo.Ntabwo imana yaturemeye kwicana no kurwana,ahubwo yaduhaye ubwenge ngo dukundane.Nkuko statistics zibyerekana,kuva umuntu yabaho intambara zimaze guhitana abantu barenga 1 billion/milliard,ahanini kubera indwara n’inzara ziterwa n’intambara.Kwica umuntu kandi nawe ejo uzapfa,ni ukutagira ubwenge (wisdom).Ikirenze ibyo,nuko uzabura ubuzima bw’iteka imana yasezeranyije abayumvira.Nubwo yatinze kubikora,nta kabuza izabikora,kubera ko ifite Timetable yayo.Aho gushidikanya,shaka imana, we kwibera gusa mu gushaka ibyisi,kubera ko abameze gutyo,bible ivuga ko batazaba muli paradizo iri hafi.


rusengobilly 27 October 2019

Bazirunge zange zibe isogo uwaroze abanyarwanda ntiyakarabye. Bamaze kurengwa bakumbuye induru y,amasasu no guhunga. Ejo bazaba basaba imbabazi NGO barabeshwe kandi Amaso ampa, ndabona ari abasaza