Print

Ubutumwa bwa Meddy nyuma yo gufungurwa n’ibitekerezo by’abakunzi be[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 27 October 2019 Yasuwe: 5058

Meddy warekuwe mu masaha ya mugitondo ku wa 25 Ukwakira , yasohotse aho yari afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera, ahita akikizwa n’abo mu muryango we ndetse n’izindi nshuti ze za hafi kimwe n’abashinzwe umutekano w’abahanzi.

Uyu muhanzi nyuma y’umunsi umwe arekuwe yagiye kurukuta rwe rwa Instagram mu rwego rwo gusuhuza abakunzi be n’abakunda ibihangano bye abereka ko ahari , hari ubutumwa yabageneye yifashishije ifoto yafashwe ku munsi wo Kwita Izina 2019.

Meddy mu mugambo yanditse mu rurimi rw’icyongereza , tugenejereje mu Kinyarwanda yagize ati

” Buri kimwe cyose kimeze neza, mwarakoze k’urukundo rwanyu ❤️🙏” .
Meddy Kugeza ubu ntabintu byinshi aratangaza kubyamubayeho, gusa ubu nibwo butumwa bwa mbere uyu muhanzi ashyize ku rukuta rwa Instagram kuva byavugwa ko yatawe muri yombi.

Uyu muhanzi yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu afatiwe i Remera mu mujyi wa Kigali, nyuma yo gufata igipimo cy’ibisindisha basanga kirenze icyo umuntu asabwa kugira ngo atware imodoka yasomye kunzoga.

Abantu benshi bakurikirana iby’umuziki nyarwanda , bakimara kumva iby’itabwa muri yombi rya Meddy , ntibabyemeye , ntibiyumvishaga ko ibi bishoboka cyane ko mu biganiro by’inshi uyu muhanzi yagiranye n’itangazamakuru yumvikanye kenshi avuga ko atanywa inzoga cyangwa ibisindisha.

Bamwe mubakora umuziki hano mu Rwanda berekanye ko ntagikuba cyacitse , bamwe bavuga ko “ntawe biriya bitabaho” , abandi bati “Umwami ahora ari umwami, King is always King,” .

Uyu muhanzi ukunzwe n’abatari bake yagarutse mu buzima busanzwe , kuri ubu afite imishinga itandukanye mu muziki ategerejweho harimo gufata amashusho y’indirimbo afitanye na Patoraking uherutse mu Rwanda akemeza ko bagiye gukorana indirimo iri gutunganywa na Bob Pro mu buryo bw’amajwi (Audio).


Comments

Musa Yves 27 October 2019

Babyita ko yari igiye kubara amadirishya !!!