Print

Oprah wabaye umugore wa nyakwigendera Katauti yarongowe ubugira gatatu[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 27 October 2019 Yasuwe: 5659

Kugeza ubu uyu mugabo warongoye Oprah ntabwo imyirondoroye iramenyekana dore ko Oprah akunze kumuhisha cyane ku mbuga nkoranyambaga akoresha.

Mu 2009 nibwo Irene Uwoya yakoze ubukwe n’uwari umukinnyi mpuzamahanga wakiniraga ikipe y’u Rwanda, Ndikumana Hamad Katauti, bwanditse amateka akomeye muri Tanzania dore ko ari bwo bwari buhenze kurusha ubw’ibyamamare byose bwabayeho muri Tanzania, nyuma baje gutandukana mu 2017 bamaze kubyarana umwa umwe w’umuhungu witwa Ndikumana Krish.

Tariki 28 Ukwakira 2017 ni bwo Irene Uwoya yakoze ubukwe mu ibanga n’umuhanzi wo muri Tanzaniya uzwi nka Dogo Janja ariko nabo urugo rwabo rusenyuka rutamaze kabiri nyuma y’umwaka umwe, bshinja gucana inyuma.

Uyu mwaka 2019 nabwo Oprah yongeye gukora ubukwe n’umugabo ufite inkomoko mu barabu ariko kugeza ubu hakaba hataramenyekana imyirondoro ye.

Amafoto y’ubukwe bw’uyu mugore w’icyamamare yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, abantu batandukanye barimo abo bahuje umwuga wo gukina filime bamwifuriza kuzagira urugo rwiza.


Comments

mahame 28 October 2019

Nkuko yatandukanye na Katauti ndetse n’umugabo we wa kabiri,ni nako azatandukana n’uyu muzungu.Bene ibi ni ugushaka kwishimisha mu gitanda gusa,nubwo babyita ngo "bali mu rukundo".Urukundo Imana idusaba ntabwo ari bene ibi.Abantu bakundanye batera igikumwe,bakabana iteka.Imana yaturemye itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tubana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.It is a lack of wisdom.