Print

Mugisha Moise yatwaye agace ka 3 ka Tour du Faso ahita yambara umwambaro w’umuhondo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 October 2019 Yasuwe: 1495

Nyuma yo gutoroka bagenzi be bari bahanganye ku rutonde rusange,Mugisha Moise yatwaye agace ka 3 ka Tour du Faso aho yageze ku murongo wenyine asize bagenzi be barimo Umunya Angola witwa Bruno Araujo wari uyoboye urutonde rusange amurusha amasegonda 06.

Mu gace k’uyu munsi kareshyaga na kilometero 145 kavaga ahitwa Tenkodogo kerekeza Dapong,Mugisha Moise yasize bagenzi be mu birometero bya nyuma ahita agatwara ndetse yegukana umwanwa wa mbere ku rutonde rusange.

Umukinnyi MUGISHA Moise agomba gufatanya na bagenzi be barimo MUGISHA Samuel,NZAFASHWANAYO Jean Claude,UWIZEYE Jean Claude,MUNYANEZA Didier na HAKIZIMANA Seth bari kumwe muri Tour du Faso kugira ngo babashe kuyitwara.

MUGISHA Moise afite akazi gakomeye kuko yambaye umwenda w’umuhondo ku gace ka 3 mu icumi tugize iri rushanwa rizarangira ku cyumweru gitaha