Print

Bakame yavuze ikintu cyamubabaje kigatuma yiyemeza kujyana mu nkiko ikipe ya Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 October 2019 Yasuwe: 4720

Umunyezamu Bakame yavuze ko yegereye ubuyobozi bwa Rayon Sports kugira ngo barangize ikibazo mbere yo kujya mu nkiko ariko abanyamategeko bayo barimo Me Zitoni Pierre Claver bamubwiye ko uko yarega kose atazabatsinda bimutera kurakara yitabaza inkiko kugira ngo arenganurwe.

Bakame yabwiye abanyamakuru Kuwa Gatandatu ati “Rayon Sports n’ikipe ifite izina rindenze kandi nubaha.Nayibereye umukozi imyaka 5,nyiha ibyanjye byose nubwo umusarururo wagaragaye nyuma utabaye mwiza.

Kuyijyana mu manza s’uko umutima wanjye wanciraga urubanza ahubwo n’uko abanyamategeko bayo bakomezaga kumbwira ko ndushwa n’ubusa,ntacyo nakora ,n’ahenshi nagiye nyura nashakaga kugira ngo numvikane n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ariko siko byagenze kuko umunyamategeko wabo buri munsi twaraganiraga akambwira ko mu gihe ntemeye ibyo ansaba gukora cyangwa kuvuga,nzatsindwa uko byagenda kose.Ndashima Imana cyane kuko urubanza rwagenze neza.”

Muri Gashyantare 2019, Ndayishimiye Eric Bakame yatsinze ikipe ya Rayon Sports FC bayitegeka kumwishyura akayabo ka miliyoni zisaga 7 FRW irajurira ariko kuwa Gatanu w’icyumweru gishize yongeye kuyitsinda.

Bakame yareze Rayon Sports mu rukiko rw’umurimo rw’Akarere ka Nyarugenge muri Gashyantare uyu mwaka, asaba kwishyurwa imishahara y’amezi atanu atahawe n’iyi kipe ubwo yari mu bihano, anasaba indishyi z’akababaro kuko yasezerewe bidakurikije amategeko agenga abakozi hano mu Rwanda.

Bakame wahembwaga Frw 450 000 ku kwezi yishyuzaga Rayon Sports 2 250 000 z’amafaranga y’u Rwanda y’amezi 5, asaba Frw 450 000 yo kuba atarabonye icyemezo cy’umukoresha wa nyuma, asaba kandi imishahara y’amezi 8 yari isigaye ku masezerano ye ingana na 3 600 000, Frw 800 000 y’umwunganizi mu mategeko n’andi 20 000 yatanzwe nk’ingwate y’amagarama y’urukiko, yose hamwe akaba 7 120 000 FRW.

Urukiko rw’ubujurire rwa Nyarugenge rwategetse ko aya mafaranga yose Rayon Sports iyamwishyura.



Bakame yareze Rayon Sports mu nkiko kubera umunyamategeko wayo


Comments

Habimana 28 October 2019

Njye narabivuze ko ibibazo byose Rayon sport ihorana ibiterwa no kugira umunyamategeko utazi icyo akora ariwe Me Zitoni.Sadate turamwizeye azarebe ubushobozi bwa Zitoni.