Print

Wizkid yasomaniye ku rubyiniro rw’i Paris na Tiwa Savage

Yanditwe na: Martin Munezero 28 October 2019 Yasuwe: 2943

Ni mu mashusho yasakaye hirya no hino, aba bombi bagaragara bumiranye ubwo bari bataramiye Abafaransa ndetse baranasomana bishimisha abari bitabiriye iki gitaramo ari nako bahise batangira no gukwirakwiza ayo mashusho.

Tiwa Savage w’imyaka 39 yahobeye anasoma byimbitse umuhanzi Wizkid ukiri muto kuri we kuko afite 29, bisa n’ibihamya iby’urukundo rwakunze guhwihwiswa hagati y’aba bombi.

Wizkid na Tiwa Savage nubundi byavugwaga ko ari inshuti cyane, bagaragaye basomana ubwo baririmbaga indirimbo bakoranye yitwa “Malo”, maze abafana babo kuri twitter batangira kuvuga uko bafashe icyo gikorwa cyo gusomana cyabeye mu Burayi.