Print

Uganda: Umukobwa wa pasiteri yishyingiye ku bagabo 3 babana mu rugo rumwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 October 2019 Yasuwe: 3771

Aba bagabo bose uko ari 3 ngo bemereye uyu mugore ko abayobora nawe abemerera kubabera umugore.

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru New Vision uyu mukobwa yarakaje benshi mu bayobozi b’ubwoko akomokamo muri iki gihugu barimo na se Peter Ogwang uzwi nka Ikwenyar usanzwe ari pasiteri mu itorero ryitwa Christ Foundation Ministries.

Uyu pasiteri usanzwe ari umubyeyi wa Aguti yahamagaje bagenzi be bahuje ubwoko berekeza aho uyu mugore atuye we n’aba bagabo be 3 mu gace kitwa Amugagara mu karere ka Ngora kugira ngo bamubwire amese kamwe kuko ngo bitemewe mu bwoko bw’aba Teso.

Abagabo ba Aguti barimo Richard Alich, John Peter Oluka na Michael Enyaku bavuze ko ntacyo bibatwaye kumusangira kuko ngo biyemeje kumwubaha nk’umuyobozi wabo.

Aba bagabo bavuze ko bubaha uyu mugore wabo Aguti nk’umukuru w’umuryango,basangirira hamwe ndetse ngo niwe ugena ibijyanye no gutera akabariro byose.

Uyu Aguti yahaye aba bagabo be inzu z’ibyatsi 3 muri 7 atunze kugira ngo bazibemo.

Aguti yavuze ko yari afite abagabo benshi ariko bamwe yabirukanye kubera ikinyabupfura gike yisigaranira aba batatu.

Aba bagabo 3 ba Aguti barimo uwapfushije umugore we wahoze ari umupolisi witwa Alich ufite abana 10 bakuru.

Harimo kandi uwitwa Oluka,ufite amazu nawe muri iki giturage mu gihe uwa 3 witwa Enyaku afite ubutaka n’urugo mu kandi gace.

Aguti yabwiye New Vision ati “Nashyingiranwe kera mu buryo abo twiganaga bifuzaga.Nifuzaga umugabo umpa ibyo nkeneye byose nk’umugore wubatse.Umugabo wanjye ntacyo yari amaze ninjye wishakiraga icyo kurya.Maze gutandukana nawe,natangiye gushaka undi wujuje ibyo nifuza ariko na nubu sindamubona kuko ninjye ugaburira abagabo banjye mfite.Ndacyamushakisha!”

Aguti asanzwe afite abana 3 ndetse kuri ubu atwite inda y’amezi 6 ariko ngo umugabo wayimuteye ntabwo amuzi gusa uwitwa Enyaku watanze aba bagenzi be kubonana na Aguti niwe wiyemera ko ari se w’uyu mwana.

Aguti atunzwe no guteka inyama z’inka akazigurisha ariko ngo nubwo afite aba bagabo 3 aracyabonana n’abandi benshi.

Umubyeyi wa Aguti akimara kumenya ko yasigaranye n’aba bagabo 3 yagiye kuganiriza uyu mukobwa we amusaba kwirukana aba bagabo undi amubera ibamba amubwira ko akuze bihagije ku buryo yakwifatira umwanzuro.

Abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’ab’ubwoko uyu mukobwa akomokamo birukanye aba bagabo babasaba kuzagaruka bafite ibyangombwa bibemerera gushyingiranwa na Aguti ndetse bakabanza biyanzuza ku buyobozi barabyemera.


Aha Aguti yari kumwe n’abagabo be 3 na se n’abagize ubwoko bwabo bari baje kumusaba ko yatandukana nabo agasigarana n’umwe


Comments

mazina 28 October 2019

Tuge tumenya ko ibi bisobanura ko turi mu minsi y’imperuka.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2,umurongo wa 3.Byaba byiza uhasomye