Print

Nyarugenge: Abagizi ba nabi basanze ihene 4 z’umuturage aho zarimo kurisha barazica zose

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 October 2019 Yasuwe: 3971

Uyu Mukaturatsinze wiciwe ihene ze 4 atuye mu mudugudu wa Karambo, Akagari ka Mwendo, Umurenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali w’umusigire, Wellars Ngarambe, yemereye Umuseke dukesha iyi nkuru iby’ubu bugizi bwa nabi ndetse yemeza ko ababikoze bari gushakishwa.

Yagize ati “ Aya makuru nanjye nta gihe gishize nyamenye nyabwiwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Mwendo. Ubu turacyakusanya amakuru arambuye, turaza kuyabagezaho.”

Aba bagizi ba nabi bitwikiriye imvura nyinshi yaguye mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa mbere.