Uyu Mukaturatsinze wiciwe ihene ze 4 atuye mu mudugudu wa Karambo, Akagari ka Mwendo, Umurenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali w’umusigire, Wellars Ngarambe, yemereye Umuseke dukesha iyi nkuru iby’ubu bugizi bwa nabi ndetse yemeza ko ababikoze bari gushakishwa.
Yagize ati “ Aya makuru nanjye nta gihe gishize nyamenye nyabwiwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Mwendo. Ubu turacyakusanya amakuru arambuye, turaza kuyabagezaho.”
Aba bagizi ba nabi bitwikiriye imvura nyinshi yaguye mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa mbere.