Print

Mazimpaka Andre agiye kumara iminsi 5 atagaragara muri Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 October 2019 Yasuwe: 3622

Mazimpaka yavanye imvune muri uyu mukino yinjijwemo ibitego 2 byose ndetse na Rayon Sports itsindwa bwa mbere muri iyi shampiyona y’uyu mwaka na Sunrise FC ibitego 2-1.

Mu nkubiri yo gushaka intsinzi,umwe mu bakinnyi ba Sunrise FC yakubise akaguru ka Mazimpaka aramuvuna ariyo mpamvu abaganga ba Rayon Sports bamutegetse kumara iminsi 5 adakora imyitozo kugira ngo abashe gukira.

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 29 Ukwkira 2019,Rayon Sports irakina na Etincelles FC saa kumi n’ebyiri mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona idafite uyu munyezamu wayifashije kwegukana shampiyona ishize.