Print

Harmonize yahishuye impamvu agira abamurinda benshi

Yanditwe na: Martin Munezero 29 October 2019 Yasuwe: 3153

Harmonize yavuze ko kugira abarinzi benshi cyane atari ukwiyerekana cyangwa ku mpamvu z’umutekano we gusa, yasobanuye ko usibye kubaha uburyo bwo kubonamo amafaranga banamufasha kwegezayo no gusunika abantu igihe ari imbere y’imbaga iba ishaka kumwegera no kumukoraho.

Kuri jye ntabwo ari abarinzi ni abavandimwe”Harmonize avuga ku barinzi be”, yanagarutse kubuzima bugoranye yabayemo akabura amafaranga yo kurya, yanayabona akayageraho bimugoye cyane ati”Ndi mu bantu banyuze mu bibazo bikomeye cyane nubwo atari ngombwa kubisubiramo kenshi”.

Harmonize aheruka gushyira hanze indirimbo ye ya mbere kuva ashesha amasezerano ye muri WCB Wasafi ayiha izina rya “Uno” ndetse aheruka no kugurisha inzu eshatu kugirango agabanye miliyoni 202 agomba kwishyura Wasafi kugirango abashe kugira uruhare ku bihangano yahakoreye.