Print

Donald Trump yiyamye Abanyamerika gukomeza gushimagiza Barack Obama ku rupfu rwa Osama Bin Laden

Yanditwe na: Martin Munezero 29 October 2019 Yasuwe: 3010

Osama Bin Laden yishwe n’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2011 azira kuba umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba mu isi n’igitero yagabye muri Amerika kuri World Trade Center ubwo President Obama yari ayoboye iki gihugu ndetse Obama yemeje ko Bin Laden yapfiriye muri Pakistan ku wa 2 gicurasi 2011.

Ku munsi w’ejo ku wa 27 Ukwakira 2019, President Donald Trump yatangaje ko ibikorwa by’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika byarangiranye n’urupfu rwa Abu Bakr al-Baghdadi umunya Iraq wayoboraga umutwe w’iterabwoba wa Islamic State, ni igikorwa cyabereye muri Syria.

Donald Trump yabwiye abanyamakuru ko urupfu rwa Baghdadi ari indashyikirwa kurusha icyakozwe kuri Bin Laden kuko we atari akomeye ahubwo yakomejwe n’igitero yagabye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Trump abinyujije kuri Twitter yabujije abanyamerika gukomeza gushimagiza President Barack Obama kuko atari we ubwe wahitanye umuterabwoba Bin Laden ahubwo yishwe n’umutwe wa Navy SEALS.