Print

Abashakashatsi bagaragaje agace ko muri Afurika bavuga ko ari ko inkomoko y’abantu bose bariho ku isi muri iki gihe

Yanditwe na: Martin Munezero 30 October 2019 Yasuwe: 3945

Abashakashatsi bagaragaje ko abasekuruza bacu bahatuye imyaka 70,000, kugeza ubwo ikirere cyaho (’climat’) gihindutse.

Nuko batangira gusuhuka ubwo hari hatangiye kuboneka ahandi hantu hatoshye kandi hari ubutaka burumbuka – ibintu byaciriye inzira ibikorwa byo kwimuka byakurikiyeho muri Afurika.

Porofeseri Vanessa Hayes, impuguke mu by’amasano ukora mu kigo cya Garvan Institute of Medical Research cyo muri Australia, yagize ati:

“Bimaze igihe bigaragara ko imiterere y’umubiri w’umuntu wo muri iki gihe yagaragaye muri Afurika nko mu myaka 200,000 ishize”.

Yongeyeho ati: “Icyari kimaze igihe kigibwaho impaka ni ahantu nyirizina ibi byabereye n’ukuntu abasokuruza bacu ba mbere bakwirakwiriye”.

Ubu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cy’ubushakashatsi muri siyansi cya “Nature”.

Ariko ibyagezweho na Porofeseri Hayes byateye amakenga indi mpuguke yo muri uru rwego rw’inkomoko n’amasano y’abantu.

Porofeseri Chris Stringer ukora mu nzu ndangamurage ya Natural History Museum i London mu Bwongereza, avuga ko utashingira ubwo bushakashatsi gusa ku cyitwa ’mitochondrial DNA’.

Ni ukuvuga uburyo bufatiye ku ngero z’uturemangingo ndangamasano bw’abantu babayeho icyo gihe n’abariho ubu muri Afurika, uko umubyeyi yagiye aduha umwana we.

Porofeseri Stringer avuga ko ubwo buryo bwonyine butatuma ugera ku nkomoko zose z’abantu bo muri iki gihe.

Bivuze ko rero hashobora kuba hari ahantu henshi abantu bakomotse, hatari hamwe gusa, hagitegereje gutahurwa.

Andi masesengura yagiye atanga ibisubizo bitandukanye ku hantu umuntu yakomotse, ibisigazwa by’amagufa bikaba byaragiye bica amarenga ko yakomotse muri karere k’Afurika y’uburasirazuba.


Comments

mazina 30 October 2019

Birababaje cyane kubona abiyita "abahanga" bahora bahinduranya aho UMUNTU wa mbere yaturutse.Muribuka ko batwigishije ko duturuka kuli Zinjathrope (homme-singe) wabaga muli Ethiopia,ubundi ngo Macromagnon cyangwa Neanderthal man,etc...
Buri gihe aba bitwa Abahanga bahora bahinduranya aho umuntu wa mbere yaturutse.Igitangaje nuko bose bitwa Abakristu.Bible isobanura neza aho Umuntu wa mbere yaturutse,ndetse ikavuga akarere yabagamo,muli Eden.Nkuko Bible ivuga,uwo muntu yitwaga ADAM.Intangiriro 2:7-14,havuga ko muli Eden haturukaga imigezi ya Euphrates na Tigris (Hidekel).Iyo urebye kuli map,iyo migezi yaturukaga muli Eastern Turkey,hafi ya Lake Van.Aho niho umuntu wa mbere yabaga,muli Eden Garden.Tuge twemera nta gushidikanya ko Bible yandikishijwe n’Imana.Abantu bizera Imana,nibo bonyine bazaba muli paradizo.Nubwo nabo bapfa,Yesu yavuze ko azabazura ku munsi wa nyuma.Byisomere muli Yohana 6:40.Aba babeshya aho Umuntu wa mbere yaturutse,baba bayobya abantu,bakanga kwemera ko duturuka kuli Adam na Eva.Ni icyaha kizabuza ubuzima bw’iteka millions and millions z’abantu banga kwemera Bible.