Print

REG BBC yiyemeje gutanga akayabo k’amamiliyoni kugira ngo isinyishe umutoza Henry Mwinuka wayizengereje

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 October 2019 Yasuwe: 1219

Mwinuka uherutse gutsindira amakipe muri Tanzania mu ijonjora rya mbere ry’irushanwa BAL,arasinyira REG BBC amasezerano y’imyaka 2 ashobora kongerwa bitewe n’uko azitwara, imuhe aka kayabo ka miliyoni 45 FRW.

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Funclub.rw abitangaza,uyu munya Tanzania yabengutswe n’ikipe ya City Oilers yo muri Uganda ariko yanga kuyisinyira kugira ngo yigumire mu Rwanda.

Mwinuka yagiye muri Uganda ahamara iminsi 5 aganira na City Oilers ikize cyane ariko birangira ahisemo kugaruka mu mujyi wa Kigali yakunze cyane utandukanye na Kampala yari yarabayemo mbere. Iyi kipe yamurengerezagaho $500 kuyo REG BBC izamuhemba.

Uyu mutoza azajya ahembwa ibihumbi 2000 by’amadolari (Hafi miliyoni 2 mu manyarwanda) buri kwezi nyuma yo kwanga $1500 iyi kipe yari imaze iminsi yifuza kumuhemba.

Henry Mwinuka yahesheje Patriots ibikombe 3 bya shampiyona mu myaka 4 yari amaze ayitoza ahagarika ubwami bwa Espoir BBC yari yarigaruriye shampiyona.

Muri shampiyona ishize,Mwinuka na Patriots ye batsinze REG BBC muri Playoffs imikino 4-3,nyuma yo guturuka inyuma akayishyura imikino 3-1 yari yamutsinze.