Print

Abafana ba Arsenal batutse cyane rutahizamu Aubameyang ubwo yari atashye iwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 October 2019 Yasuwe: 4635

Pierre-Emerick Aubameyang yibasiwe n’aba bafana ubwo yahagararaga mu muhanda kubera akajagari kari mu muhanda wa London wari wuzuyemo imodoka nyinshi.

Aba bafana ba Arsenal begereye Aubameyang bamubwira ko bishyura ibihumbi bibiri by’amapawundi buri mwaka ku itike yo kwinjira kuri stade ariko bareba umukino w’umwanda.

Umwe yegereye Aubameyang yagize ati “Ibihumbi 2 by’amapawundi ku mwaka ariko tukareba umwanda.”

Akimara kubwira uyu rutahizamu yahise amutuka igitutsi kibi cyane ku babyeyi.

Undi yagize ati “Abantu bishyura 1800 cy’amapawundi ku itike y’umwaka…Nibo babashyigikira.”

Abafana ba Arsenal bafite agahinda kenshi kubera umusaruro mubi wa Unai Emery ndetse na Granit Xhaka uherutse kubatuka ku babyeyi ku cyumweru ubwo bamukomeraga bamuziza kwitwara nabi.

Amashusho y’aba bafana bari kwibasira Aubameyang yakwirakwije mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ubwo uyu mukinnyi yari atashye mu rugo iwe atwaye imodoka ye ihenze cyane ya chrome Lamborghini Aventador.



Abafana ba Arsenal bahohoteye Aubameyang