Print

Police FC yananiwe kwihimura kuri APR FC imaze igihe kinini iyizengereza muri shampiyona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 October 2019 Yasuwe: 2657

Muri uyu mukino watangiye saa 18h00 akazi ka Leta karangiye,APR FC na Police FC zinaniwe kwisobanura zigabana amanot 3 y’uyu munsi wa 06 mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

Uyu mukino watangiye Police FC yotsa igitutu APR FC bituma iyi kipe y’ingabo z’igihugu ikora amakosa 4 mu minota 4 ibanza y’umukino.

Abakinnyi ba Police FC barimo Savio Nshuti naNdayishimiye Ndayishimiye Antoine Dominique bagiye bazonga cyane ubwugarizi bwa APR FC ariko Mutsinzi Ange uhagaze neza ababera ibamba.

Ku munota wa 31 w’umukino,Manzi Thierry yari atanze igitego ubwo yatakazaga umupira mu rubuga rw’amahina ariko Iyabivuze Osee ntiyabibyaza umusaruro.

Igice cya mbere cyarangiye Police FC ariyo iri hejuru cyane mu mukino ari yo mpamvu abatoza ba APR FC bagaragaye kenshi bashwana n’abakinnyi babo.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yaje yakaniye ariko amahirwe asekera Police FC bwa mbere ifungura amazamu ku munota wa 74 ku gitego cyatsinzwe na Ndayishimiye Antoine Dominique ku mupira mwiza wahinduwe na Mpozembizi Mohamed winjiye mu kibuga asimbuye Mucyo Aime Derrick.

Nyuma y’iminota 4 gusa APR FC yahise yishyura ku gitego cyatsinzwe na Mugunga Yves winjiye mu kibuga asimbuye Usengimana Danny, ku burangare bw’aba myugariro ba Police FC.

Umukino warangiye Police FC na APR FC zinganyije igitego 1-1 bituma Mukura VS ikomeza kuguma ku mwanya wa mbere n’amanota 14 inganya na APR FC iri ku mwanya wa kabiri, mu gihe Police FC yo igize amanota 12 ku mwanya wa gatatu. Mukura izigamye ibitego umunani mu gihe APR FC ifite ibitego birindwi.

APR FC izakira Mukura VS ku Cyumweru, mu gihe Police FC izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu, yakirwa na AS Kigali I Nyamirambo.

Mu yindi mikino yakinwe uyu munsi, Musanze yanganyije na Sunrise 1-1, As Muhanga inganya na As Kigali 0-0