Print

Komisiyo y’Abakozi ba Leta yatahuye ko hari abakora ibizamini by’akazi bakagabanyirizwa amanota abandi bakayongererwa

Yanditwe na: Martin Munezero 30 October 2019 Yasuwe: 3121

Ibi Kayisire yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukwakira 2019, ubwo iyi Komisiyo yagezaga ku Badepite n’Abasenateri raporo y’ibikorwa byayo Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta by’umwaka wa 2018-2019 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2019-2020.

Yavuze ko iki kibazo cy’ abongerera amanota bamwe mu bakandida abandi bakayagabanyirizwa bakibonye muri uyu mwaka ushize w’ ingengo y’ imari ubwo basesenguraga imicungire y’ abakozi ba Leta.

Depite Mukabunani Christine we avuga ko iyo hari umukandida wongerewe amanota haba habayemo ruswa nyamara ngo ntabwo abariye iyo ruswa bahanwa ahubwo ngo barihanangirizwa gusa.

Yagize ati “Ikigaragara muri iyi raporo ni uko ruswa yihishe inyuma y’ abantu bongerera abandi amanota kandi iyo ngingo ikaba ikomeye cyane. Usanga naho komisiyo yasabye ko uwabikoze ahanwa ariko ugasanga baramwihanangirije mu magambo, nyamara ruswa ntabwo ari icyaha cyo guhanisha kwihanangiriza mu magambo”

Yakomeje agira ari aha ngaha abantu bakaba babireba neza kuko gufata umuntu wari ufite amanota 20, ukamuha 80, byanze bikunze haba harimo ruswa kandi tuziko ari icyaha gihanwa n’ amategeko.


Depite Christine Mukabunani avuga ko bamwe mu bakora ibizamini by’akazi bagabanyirizwa amanota yabo abandi bakayongererwa’

Depite Christine Mukabunani avuga ko kuba bamwe mu bakandida ku myanya y’ akazi bagabanyirizwa amanota abandi bakayongererwa hari ruswa ibyihishe inyuma

Depite Mukabunani avuga ko kuba aho bigaragaye ko hari umukandida wongerewe amanota , uwo mwanya usubizwa ku isoko atari byo kuko haba hari uwagize amanota ya 2 kandi ngo uwo ntabwo aba yarongerewe amanota. Ngo iyo adahawe uwo mwanya biba ari akarengane kuko ubutaha ashobora kuba yacitse intege ntasubire gukora ikizamini.

KAYIJIRE nawe yemera ko nka PSC iyo basesenguye basanga abongererwa amanota abandi bakayagabanyirizwa harimo ruswa n’ itonesha.

Inteko ishinga amategeko imitwe yombi ubwo yagezwagaho raporo ya Komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba Leta (PSC) y’umwaka wa 2018-2019 na gahunda nshya yayo y’umwaka wa 2019 2020 mu ngoro y’inteko ishinga amategeko

Senateri Uwambaje Aimee Sandrine yibajije niba aya manota ahindurirwa mu kigo gishinzwe gutanga ibizamini by’ akazi cyangwa niba ahindurirwa ku rwego rwa Leta.

PSC ivuga ko bataramenya mu by’ ukuri aho ayo manota ahindurirwa; Gusa ivuga ko bamwe mu bagize uruhare mu guhindura aya manota hari abirukanywe burundu, hari abahawe ibindi bihano ariko yemera ko niba bigaragaye ko habayemo ruswa cyangwa itonesha hari ibindi bihano biteganywa n’ amategeko.


Comments

Twin Yeah 31 October 2019

Ubu se ni bwo babimenye!!!!! Abenshi ibyo kujya mu bizamini twarabiretse!


Mparambo 31 October 2019

Imwe mu ngamba zaca uyu muco mubi ni uko ari abongerwe amanota, abayagabanyirijwe,n’abayongereye cyangwa bayagabanyije bose bajya batangazwa ku mugaragaro ndetse n’ibihano byabo bigatanganzwa, urukungu rukava mu masaka.


Rugero 31 October 2019

Niba arubu gusa babimenye birantangaje. Ahubwo banarebe bamwe binjijwe mu myanya nyuma yibizami bitwaje impamyabumenyi za fakes.


ruzagiriza Patrick 31 October 2019

Ngo arihanangirizwa?
Mujye mukurikirana mumenye uwahawe akazi atagakwiriye maze mukore igikwiye gukorwa
Iki kandi mwubahirize amategeko .