Print

Zari yahishuye impamvu itangaje ituma akomeje guhisha isura y’umugabo we mushya

Yanditwe na: Martin Munezero 31 October 2019 Yasuwe: 2833

Ibi yabitangaje bitewe n’amagambo yavuzwe ku mukunzi w’umuhanzikazi, Vanessa Mdee ari we Rotimi ukomoka muri Nigeria ubu akaba aba muri Amerika.

Inkuru y’urukundo rwa Vanessa na Rotimi niyo irimo kuvugwa cyane muri Tanzania, umuntu umwe yavuze ku ifoto yari yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko uyu mugabo wa Vanessa afite amazuru manini.

Zari nawe akaba yahise avuga kuri iyo foto ko uku kwirirwa basebya abakunzi b’abantu ari yo mpamvu bahisemo guhisha abakunzi babo.

Yagize ati”niyo mpamvu abagabo tubahisha muri iyi minsi kubera ko baramu bacu bo kuri Instagram ntabwo batworoheye. Ntantungane ibaho rero Vanessa mumureke.”

Zari atangaje ibi mu gihe mu minsi yashize yatangaje ko afite umukunzi mushya yasimbuje Diamond wanamwambitse impeta witwa King Bae wo muri Afurika y’Epfo, gusa akaba yaranze kumugaragaza isura.


Comments

hitimana 31 October 2019

Abagabo bazwi bamaze kurongora ZARI ni batatu.Abo yaryamanye nabo ntibabarika.Umuntu yakwibaza impamvu UBWIZA butuma abakobwa benshi biyandarika.Bakumva ko ubuzima gusa ari gutunga amafaranga no kwishimisha uryamana n’abagabo.Ni ukwibeshya cyane,kubera ko mu gihe gito usaza ntihagire uwongera kukureba.Ikirenze ibyo,kwiyandarika bibabaza Imana yaturemye.Imana yaturemye itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tubana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.It is a lack of wisdom.