Print

Humble Jizzo yashyize hanze ifoto y’umwana yabyaranye n’umugore we w’umuzungu agaragaza uko asigaye angana ayiherekeresha n’amagambo y’ubwuzu

Yanditwe na: Martin Munezero 31 October 2019 Yasuwe: 5129

Uyu mwana wavukiye mu bitaro bya Confluence Health Hospital biherereye i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ntabwo hakunzwe kwerekanwa uko angana gusa ababyeyi be bombi Humble Jizzo na Amy Blauman bashyize ku nkuta zabo za Instagram maze Manzi ifoto ayiherekesha amagambo y’ubwuzu ati”Igikomangomakazi cyacu kireba neza”.

Humble Jizzo uheruka kwizihiza isabukuru ye y’amavuko kuri 28 kanama ubu asigaranye na mugenzi we Nizzo Kabosi mu itsinda rya Urban boyz nyuma yaho Safi Madiba bazamukanye mu muziki abavuyemo akajya gukora ku giti cye.