Print

Umugore yubikiriye umugabo babyaranye abana batandatu asinziriye amukata igitsina

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 October 2019 Yasuwe: 3935

Amakuru aravuga ko ahagana saa munani z’ ijoro ryo kuri uyu wa 31 Ukwakira 2019 aribwo uyu mugore yatashye yasinze bigeze mu gicuku afata icyuma cyo mu gikoni atangira gukata igitsina cy’ umugabo we,umugabo ahita ashiguka aratabaza umugore ahita asohoka yiruka arahunga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ amagepfo CIP Twajamahoro Sylvestre yatangarije UKWEZI dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo nta kibazo gikomeye yagize gusa ngo yakomeretse igitsina.

Ati “Ntabwo yabukase ngo buveho(ubugabo), yahise ashigukira hejuru arataka, umugore ahita asohoka yiruka aracika, umugabo nawe ajya ku kigo nderabuzima cya Nyabimata kwivuza.”

CIP Twajamahoro yavuze ko uyu mugore yaburiwe irengero ariko ari gushakishwa kugira ngo aryozwe iki cyaha cyo gushaka guca ubugabo umugabo we,anasaba abaturage by’ umwihariko ingo zibanye nabi kwirinda amakimbirane ahubwo bakajya begera ubuyobozi bukabafasha.