Print

Amafaranga acibwa abatwaye basinze agiye kujya yunganira mutuelle de santé

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 October 2019 Yasuwe: 4959

Uyu muyobozi yabwiye abanyamakuru ko Leta y’u Rwanda yifuza gushyiraho uburyo bwunganira mitiweli kuko hari ubuvuzi buhenze [nka diyarize] itabasha guha abanyamuryango bayo ariyo mpamvu hafashwe ingamba zo gushaka ahava aya mafaranga henshi harimo no mu mafaranga polisi ica abafashwe batwaye inzoga basomye ku musemburo.

Ntugurirwa yagize ati “Leta ntabwo isinziriye iri gushaka hose aho amafaranga yaturuka,niyo mpamvu muri Nyakanga 2019,bashyizeho itegeko ry’ahantu hashya aya mafaranga azajya ava mu kunganira mitiweli harimo ava mu bigo by’itumanaho [Telecommunication companies],azajya ava mu bihano polisi ica abantu mu muhanda kuri controle techniques n’ahandi.

Ntigurirwa yavuze ko nubwo Mitiweli yiyubatse cyane ariko hari imbogamizi bafite zirimo no kuba hari uburwayi batavura burundu abanyamuryango.

Yagize ati “Mitiweli iracyiyubaka hari ubushobozi idafite.Hari ubwo umunyamuryango akenera kwivuriza hanze bikanga kubera ubushobozi.Tuzagenda dutera imbere buhoro buhoro.Ibyo dukeneye siko tubibona,mu mbogamizi dufite harimo iy’ubushobozi budahagije.

Natanze urugero rwa Diyarize,itangwa ubuzima bwose ariko kuba dutanga 6 gusa s’uko tuyobewe ko byagombye kubaho ubuzima bwose ariko nibyo turavuga tuti ‘mu bushobozi buke dufite reka tubusaranganye.”

RSSB yavuze ko kugeza ubu mu gihembwe cya 2019-2020 imibare y’abamaze gutanga ari 74 ku ijana ariko imibare icyiyongera.


Comments

Abbah 1 November 2019

NGO"mu mafaranga polisi ica abafashwe batwaye inzoga basomye ku musemburo!!!" uyu munyamakuru nawe yafashe umusemburo Wallah