Print

Kiyovu Sports yananiwe kwereka Gasogi United ko ari ubukombe mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 October 2019 Yasuwe: 5022

Nyuma yo guterana amagambo hagati y’abayobozi b’aya makipe na bamwe mu bafana b’imena bayo,Kiyovu Sports yananiwe gucecekesha KNC uyobora Gasogi united wavuze ko atayibona nk’ikipe ikomeye mu Rwanda banganya igitego 1-1.

Kiyovu Sports yabanje gukanga Gasogi United iyibanza igitego ku munota wa 65 gitsinzwe n’umunya Ghana Robert Saba ku mupira yahawe na Nyirinkindi Saleh kuri koloneri yateye ariko Gasogi United yahise icyishyura ku munota wa 68 gitsinzwe n’umunya Liberia Heron Scarla.

Umukino warangiye ari igitego 1-1 bituma Kiyovu Sports iguma ku mwanya wa 6 n’amanota 11 inganya na Rayon Sports mu gihe Gasogi United iri ku mwanya wa 8 n’amanota 7 inganya na AS Kigali ya 9.