Print

Kuri ubu kwamamaza ku rubuga www.mdgrou.com inzu n’ibibanza bigurishwa ni ubuntu

Yanditwe na: Ubwanditsi 1 November 2019 Yasuwe: 1030

Urubuga www.mdgrou.com nirwo rwamamarizwaho imitungo itimukanwa rukaba rukoreshwa n’abantu b’ingeri zose yaba abarusura bakeneye serivisi zitangirwaho ndetse nabarukoresha mu kwamamaza imitungo bafite itimukanwa.

Ku rubuga www.mdgrou.com buri wese ushaka yafunguraho konti akiyandikisha akazajya yamamazaho imitungo afite itimukanwa . Asobora kuba nyir’umutungo cyangwa se aba komisiyoneri basanzwe bafite amazu n’ibibanza bagurisha turabashishikariza gukoresha uru rubuga kuko byabagirira akamaro cyane cyane mu kubafasha kugeza ibikorwa byabo ku bantu benshi batandukanye.

Byakarusho tukaba twatanze na poromosiyo y’ubuntu kubifuza gufunguza konti bakamamariza kuri uru rubuga ko batugana tugakorana neza. Aho bazajya bafunguza konti aho baherereye hose mu gihugu bakabasha no gushyiraho amafoto y’amazu cyangwa ibibanza bagurisha ku buntu bitagize ikindi kiguzi bibafata.

Multi design group ikaba ifasha abakoresha urubuga mu kwamamaza ahantu henshi hatandukanye akaba ari na kimwe mu bituma urubuga ruba ku isonga mu mbuga zimaze gusurwa n’abantu benshi mu gihe gito rumaze rutangiye.

Urubuga rwa www.mdgrou.com rufasha abarugana kugeza ibikorwa byabo mu gihugu cyose ndetse no hanze yacyo. Kuko uru rubuga rusurwa n’abantu benshi batandukanye baherereye mu Rwanda hose no mu bindi bihugu byo hanze bikaba byagirira inyungu buri wese wamamazaho kuba yagera ku bantu benshi mu gihe gito bitamufashe umwanya munini cyangwa se ngo bimutware andi mafaranga y’ikirenga.

Abafite serivisi na “products” zitandukanye nabo ntibahejwe , bateguriwe umwanya mwiza wo kwamamaza kuri uru rubuga rusurwa n’abantu benshi umunsi ku munsi bityo hagize ufata icyemezo cyo kutugana tugakorana akaba yahagirira amahirwe menshi yo kuhakura abakiliya bagiye batandukanye bacyeneye ibyo yamamazaga.

Multi Design Group Ltd ikorera mu turere twose tw’igihugu, aho ifasha Abanyarwanda kubona imitungo itimukanwa ijyanye n’amahitamo yabo, kubifuza kutugana ngo dukorane basura urubuga rwa www.mdgrou.com banatuvugisha kuri Tel: 0782456085 cyangwa bakatwandikira kuri email: [email protected]