Print

Umutoza uhabwa amahirwe menshi yo gusimbura Unai Emery muri Arsenal yatangiye kunuganurwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 November 2019 Yasuwe: 4262

Unai Emery ukomeje kubiba umujinya mu bafana ba Arsenal kubera ukuntu apanga nabi ikipe bikayiviramo gutsindwa mu buryo budasobanutse,arahabwa amahirwe menshi yo kwirukanwa igihe cyose yaba adahinduye imikinire ngo ikipe izabashe kurangiza mu makipe 4 ya mbere,ariyo mpamvu benshi

Mourinho arifuza gukora amateka yo gutwara ibikombe mu makipe 3 akomeye mu Bwongereza ariyo mpamvu benshi mu banyamakuru b’imikino mu Bwongereza bavuga ko atakwitesha akazi ko gutoza Arsenal aramutse aganirijwe.

Mourinho w’imyaka 56 aherutse gutangaza ko akeneye gutwara ibikombe mu Bwongereza gusa benshi bemeza ko amakipe ari mu bibazo yamukenera ari Arsenal na Tottenham ifite Pochettino ugifitiwe icyizere.

Mourinho uheruka akazi mu Ukuboza 2018, n’umwe mu batoza ba mbere ku isi mu kumenya amayeri y’umukino ndetse biragoye kumutsinda mu mikino ikomeye iyo afite ikipe nziza ariyo mpamvu benshi bemeza ko ariwe mutoza Arsenal ikeneye.

Kugeza ubu impamvu imwe ngo ishobora kumubuza kubona aka kazi n’ubushyamirane yagiranaga na Arsene Wenger wari umutoza wa Arsenal wubashywe,kuba ahembwa akayabo,kudaha amahirwe abakinnyi bato ndetse no kuba akunda gusesagura amafaranga menshi ku isoko agura abakinnyi.


Mourinho arahabwa amahirwe menshi yo gusimbura Emery muri Arsenal


Comments

manzi 1 November 2019

Mourinho!
Nta kyiza kiva kwa CHELSEA. wibuka CHEZK!
Oya rwose