Print

KNC yavuze uburyo ngo Nyirahuku yaririwe n’Imbeba-KIYOVU Sports na GASOGI

Yanditwe na: Martin Munezero 1 November 2019 Yasuwe: 3666

Aya makipe yari yahuriye mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, urangira aguye miswi igitego 1-1. Ni umukino wabimburiwe no guterana amagambo ku mpande zombi.

Kiyovu Sports ni yo yabanje gufungura amazmu ibifashijwemo n’Umunya-Ghana Robert Saba wari uhawe umupira na Nyirinkindi Saleh, mbere y’uko Gasogi yishyura ibifashijwemo na Herron Berrian Scarla ku mupira w’umuterekano wari utewe na Kaneza Augustin.

Nyuma y’uyu mukino, umuyobozi wa Gasogi United yabwiye itangazamakuru ko yishimiye uko ikipe ye yitwaye, anahamya ko habuze gato ngo Nyirahuku (Kiyovu SC) iribwe n’imbeba. Yanishimiye ubwitabire bw’abafana barebye uyu mukino.

Ati” Muri make icyo nishimiye nuko Abanyarwanda barimo bakunda umupira wabo. Niba matche tubonye eshatu; ari iya Rayon Sports na Etincelles, iya Police na APR n’iyacu na Kiyovu, zari matche ziri ku rwego rwazo. Ntekereza ko n’utaraje kureba izi matche zose yarahombye.”

Yongeyeho ati” Ariko icyo nishimiye kurusha ibindi, ni uko Abayovu batashye barira, kandi nari nabibabwiye. Numvise amagambo yabo ariko njyewe sinjya ntukana, nkunda kuvuga ibyanjye nishima, nkivugira iby’ikipe ubishaka akabyemera cyangwa akabyihorera, ariko icyo mbonye cyo ni uko nyirahuku yari iriwe n’imbeba. Burya imbeba ishobora kuza igahura na nyirahuku irwaye, ikayifatiranya n’uburwayi bwayo ikayirya.”

Aha KNC yasubizaga Minani Hemed ukuriye abafana ba Kiyovu Sports wari watangaje ko KNC ameze nk’imbeba y’i Goma yigeze kunywa Viagra, bikarangira igiye guhiga nyirahuku ariko urugendo ntiruyihire.

Hemed yari yagize ati” Buriya KNC mugereranya n’imbeba, hari imbeba imwe muri Congo…hano i Goma yigeze kunywa viagra (Umuti wongerera abagabo akanyabugabo), irangije ihagarara hejuru y’umwobo iravuga ngo nyirahuku ziri he ngo nzitere inda? Nyirahuku ya mbere yaje yahise iyimira.”

Kunganya uyu mukino byatumye Gasogi United iguma ku mwanya wa munani ku rutonde rwa shampiyona n’amanota arindwi, mu gihe Kiyovu Sports ari iya gatandatu n’amanota 11.


Comments

nsenga 2 November 2019

Ubutaha ujye wiga kwandika ikinyarwanda: bandika yari iriwe aho kwandika yaririwe!