Print

RSB yihaye intego ikomeye izayifasha kuzamura umubare w’Abanyarwanda bakoresha serivisi z’ubuziranenge

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 November 2019 Yasuwe: 374

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 01 Ugushyingo nibwo hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe gutsura ubuziranenge ku isi, aho mu Rwanda insanganyamatsiko yibandaga k’ uko ikoreshwa ry’amashusho afite ubuziranenge byafasha mu iterambere ry’igihugu by’umwihariko harebwa kuri gahunda ya Made in Rwanda.

Umuyobozi wa RSB, Raymond MURENZI yatangaje ko iki kigo kimaze imyaka 17 ari umunyamuryango w’ikigo mpuzamahanga cy’ubuziranenge ISO ariko kikaba cyizihiza umwaka wa 6 cyemewe nk’umunyamuryango.

Yatangaje ko bageze kuri byinshi muri uku kwezi kwahariwe ubuziranenge harimo kwakira inama mpuzamahanga zitandukanye ziga ku buziranenge,ubukangurambaga butandukanye mu mashuli n’ahandi mu rwego rwo kwimakaza ubuziranenge,ashimangira ko intego yabo ari ukurushaho kwegera amashuli n’inganda hagamijwe kurushaho gukangurira Abanyarwanda gukoresha servisi z’ubuziranenge.

Yagize ati “Ibikorwa byakozwe muri uku kwezi kwahariwe ubuziranenge ni byinshi ariko hari isomo byadusigiye ko tutagomba guhera hamwe gusa ahubwo tugomba kurushaho kwegera amashuli n’inganda kugira ngo dukomeze gushishikariza abakeneye izi serivisi z’ubuziranenge kuzikoresha.”

RSB yarenze imipaka y’u Rwanda ikagera no muri EAC mu gutanga serivisi z’ubuzirange, yashyize hanze igitabo gikubiyemo ibyo yagezeho muri myaka 5 ishize.

RSB ifite impuguke zirenga 600 ziyifasha gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge aho kuri ubu bamaze gushyiraho arenga 1200.

Minisitiri w’ubucuruzi n’Inganda,Madamu Soraya Hakuziyaremye wari umushyitsi mukuru muri ibi birori byo kwizihiza umunsi wahariwe ubuziranenge yavuze ko ibyo RSB imaze kugeraho bishimishije, yongeraho ko bagiye gukomeza gufatanya nayo kugira ngo ubuziranenge burusheho gushinga imizi mu banyarwanda.

RSB ifite laboratwari nyinshi ziyifasha gusuzuma ubuziranenge mu bintu bitandukanye aho hari iziri mu nyubako yahariwe gusuzuma ibiribwa n’iyahariwe gusuzuma ingero n’ibipimo.